Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri, yatangaje ko yifuza kubona Bruce Melodie arenga imipaka y’u Rwanda, akuzuza inzu z’ibitaramo zikomeye muri Afurika no hafi y’amazi magari.
Ni ibyifuzo Masai yagaragarije mu kiganiro yagejeje ku bihumbi by’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari bitabiriye Rwanda Day 2024 yabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ikitabirwa na Perezida Paul Kagame.
Masai Ujiri usanzwe ari n’umuyobozi wa Giants of Africa, yavuze ko yifuza kubona Bruce Melodie mu bihugu bitandukanye byaba ibyo mu karere, agataramira abaturage baho, agaragaza ko uretse kumuteza imbere, byanatanga akazi ku bantu benshi.
Ati ”Ndashaka ko Bruce Melodie, yajya gutaramira muri Uganda, muri Tanzania, n’i Nairobi muri Kenya, hose agakoranya abakunzi b’umuziki muri ibyo bihugu. Ibi byatuma njye na we n’abandi benshi tugira akazi.”
Uyu mugabo ufite ibikorwa byo guteza imbere siporo n’imyidagaduro muri Afurika, yashimiye intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu gushyiraho gahunda ziteza imbere urubyiruko, agaragaza ko ari ikintu cy’ingenzi cyane ko ari rwo mizero y’ahazaza h’uyu mugabane.
Mu mboni ze abona Perezida Kagame akwiriye kwigirwaho byinshi, kuko ari umwe mu bayobozi b’indashyikirwa muri Afurika, ushyira imbaraga mu kubaka igihugu akabijyanisha n’iterambere ry’abaturage be.
Ati ”Ibyo Perezida Kagame ari gukora ni impinduramatwara muri Afurika, ni ahazaza heza. Byatumye na twe abayobozi twizera ko bishoboka bikaba byakorwa.”
Masai Ujiri ufite gahunda yo kubaka ibibuga bya Basketball 100 muri Afurika, yibukije abitabiriye Rwanda Day 2024 ko bakwiye gutekereza ku buryo bateza uko igihugu cyabo cyatera imbere ariko babigizemo uruhare rufatika.
Uyu mugabo ukomoka muri Nigeria, mu birori bya Rwanda Day 2024 yerekanye aho igitekerezo cyo kubaka BK Arena imaze kuba ikimenyabose mu kwakira ibirori bitandukanye cyavuye, avuga ko gifite inkomoko ku bwiza bwa Arena iyi kipe ayoboye ikiniramo.
Yavuze ko mu 2016 yatumiye umuryango wa Perezida Kagame mu mukino w’abakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (All Star Game) wari uri kubera ku kibuga cy’iyi kipe ayoboye giherereye i Toronto muri Canada.
Ati “Byari ibintu utabasha kwiyimvisha. Hari abantu bakomeye mu mukino wa Basketball barimo Kobe Bryant, Stephen Curry n’abandi bakomeye ushobora gutereza. Hari ubukonje bwinshi cyane. Perezida Kagame yaraje aricara akurikirana umukino.”
Icyo gihe ngo Masai Ujiri yari mu myanya y’icyubahiro, abona umugore we ari kumwe na Ange Kagame bamusanga bamusaba kujya kureba Perezida Kagame ayo yari yicaye, undi ajyayo aramusuhuza.
Ati “Perezida Kagame yahise ambaza ati ‘Masai, ushobora kumbwira igiciro bisaba ngo umuntu yubake inzu y’imikino nk’iyi? Iyo nzu yavugaga ni imwe mwabonye mu mashusho.”
Masai Ujiri, Bruce Melodie, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Eugene Ubalijoro uhagarariye Molson Coors ni bamwe mu batanze ibiganiro, muri Rwanda Day 2024 bagaragaza uburyo siporo n’imyidagaduro bikomeje guteza imbere igihugu.