Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasabye abarimu n’ababyeyi kwambika abana babo inkweto za rugabire (inkweto zikoze mu mapine ashaje), kugira ngo bace umuco wo kwambara ibirenge gusa, nyuma y’uko bigaragaye ko hari abo umuco wo kwambara inkweto utarageramo. https://imirasiretv.com/polisi-yataye-muri-yombi-umugabo-azira-guhamaraga-umugore-we-kuri-telefone-inshuro-zirenga-100-ku-munsi-umwe/

 

Museveni yemeje ko mu gice cy’amajyaruguru ya Uganda hakiri abana bajya ku ishuri bambaye ibirenge, aherako ashishikariza abarezi n’ababyeyi kugurira abana babo byibuze rugabire. Ati “Ndacyabona abana bajya ku ishuri nta nkweto bambaye kugera magingo aya. Abayobozi b’amashuri bakwiye gushishikariza abantu byibuze kwambara rugabire aho kwambara ibirenge gusa. Izi rugabire ni nziza kuruta kugenda nta nkweto wambaye.”

 

Inkweto za rugabire ni zimwe mu nkweto zizwi mu bihe byatambutse byumwihariko ku baturage bo muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu nka Kenya, Uganda, Rwanda, Tanzania, Burundi. Nyamara nubwo byitwa ko ari inkweto zo mu myaka yo hambere, hari amoko menshi akunze kwambara izi nkweto nk’Abamasai n’andi moko yo mu bice byegeranye na Sudani. https://imirasiretv.com/polisi-yataye-muri-yombi-umugabo-azira-guhamaraga-umugore-we-kuri-telefone-inshuro-zirenga-100-ku-munsi-umwe/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved