Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ku Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2023, ubwo yari mu masengesho asoza umwaka wo gushima Imana, yishongoye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika anenga kuba zitanga amabwiriza ku bo zikeneye kwemerera gukandagira ku butaka bwazo, agaragaza ko ntacyo abuze muri Uganda cyatuma akenera kujya muri Amerika.
Hari hashize iminsi mike Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken atangaje ko icyo gihugu cyagumishije ibihano byo muri 2021 cyafatiye bamwe mu bayobozi bo muri Uganda, ababaye bo ndetse n’abagize uruhare mu gusubiza inyuma demukarasi bagatuma habaho ikandamiza ry’abantu bari mu kaga”.
Igihano nyamukuru bafatiwe harimo kwimwa icyangombwa cyemerera umuntu kuba by’agateganyo mu gihugu cy’amahanga kizwi nka ‘visa’. Perezida wa Uganda Museveni akomoza kuri ibi bihano yagaragaje ko adakeneye kujya muri Amerika kuko ntacyo abuze muri Uganda, ashimangira ko ingendo ajya ahagirira ziri mu nyungu z’abanya-Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Museveni yagize ati “Bamwe mu banyamahanga bagerageza kudushyirahi igitutu bavuga ngo ‘nimudakora ibi ntabwo tuzabemerera kujya muri Amerika’. Njye sinkeneye kujya muri Amerika. Njya muri Amerika ku nyungu z’abanyamerika mba nasuye, kubera ko ntacyo mbuze cyatuma nkenera kujyayo.” Museveni kandi yavuke ko “Ubwirasi bw’ibihugu by’amahanga” buterwa n’uko Abanyafurika badakoresha neza impano bafite zakabaye zibateza imbere.