Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yiteguye kuva ku buyobozi niba ibyo ari byo byatuma Ukraine iba umunyamuryango wa OTAN.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Zelensky yagize ati: “Niba kugira ngo haboneke amahoro ari uko mva ku buyobozi, nditeguye. Nakwemera kubugurana kuba umunyamuryango wa OTAN niba ari byo bisabwa.”
Aya magambo aje nyuma y’aho Donald Trump, wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamwise umunyagitugu uyobora ataratowe. Gusa, Zelensky yavuze ko ibyo Trump yavuze bitamubabaje, ati: “Ntabwo byambabaje kunyita umunyagitugu.”
Yongeyeho ko icyo ahangayikishijwe na cyo ari umutekano wa Ukraine muri iki gihe, aho kubitekereza mu myaka 20 iri imbere, kuko icyo gihe atazaba akiri ku buyobozi.