Perezida wa Zambia agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda

Kuri uyu wa 20 Kamena 2023, perezida wa Zambia Hakainde Hichilema aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Biteganije ko arakirwa na perezida Paul Kagame muri village Urugwiro ku mugoroba.

 

Biteganijwe kandi ko kuwa 21 Kamena, ari kumwe na mugenzi we Paul Kagame, bazasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi, bakazanaganira n’itangazamakuru. Aba bombi kandi bazitabira inama y’iminsi itatu y’ihuriro ku ikoranabuhanga rikoresha mu ma banki n’ibigo by’imari ryirwa ‘Inclusive Fintench Forum’ yatangiye kuri uyu kabiri.

Inkuru Wasoma:  Perezida wa Uganda yashishikarije ababyeyi kwambika abana babo inkweto za ‘Rugabire’

 

U Rwanda na Zambia ni ibihugu bifitanye imikoranire mu buryo butandukanye, haba ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, ubuzima, imikoranire hagati y’ibigo bishinzwe iterambere mu bihugu byombi [RDB na ZDA], ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, uburobyi no guteza imbere ubworozi n’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.

Ubwo perezida Paul Kagame aherutse muri Zambia muri 2022

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka