Kuri uyu wa mbere nibwo Perezida wa Kenya William Ruto, yagereranije impfu nyinshi zatewe n’inzara mu bayoboke b’umupasitori wo mu majyepfo y’iki gihugu n’ibikorwa by’iterabwoba, kuko abapfuye bashya bamaze kuboneka bagera kuri 73.
Yakomeje avuga ko pasiteri Paul Makenzi, uri mu maboko ya polisi agomba kuba muri gereza.
Ruto yagize ati: “Ibyo tubona bisa n’iterabwoba. Bwana Makenzi yigira, kandi yihagararaho nk’umushumba mugihe mubyukuri ari umugizi wa nabi uteye ubwoba.”
Nkuko twari twabibatangarije mu nkuru zabanje, Makenzi yatawe muri yombi akurikiranyweho kuyobya abayoboke be ngo biyirize ubusa kugira ngo bahure na Yesu. Bamwe mu bayoboke ba Makenzi barokowe bananiwe ariko bakiri bazima, nubwo bamwe muribo nyuma baje guhita bapfa. Abayobozi bahise bihutira gushakisha izindi mva zitari nke zari ziri mu butaka bufite buso bwa hegitari 800 bwa Makenzi.
Ruto watowe mu 2022 akaba perezida wa mbere w’abakristu w’ivugabutumwa muri iki gihugu, ntiyigeze agira isoni zo kwizera kwe, yasengeraga ku mugaragaro kandi akanasangira n’abo mu itorero na mbere y’amatora ye. Ruto Yanatoye abapasitori benshi mu nteko no mu nzego za leta nka komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa.
Urukiko rwemereye abashinzwe iperereza ko Makenzi akomeza gufungwa ibyumweru bibiri mu gihe iperereza kuri izi mpfu rigikomeje.