Amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko Perezida w’iki gihugu cy’igihangange Joe Biden, yasanzwemo icyorezo cya Covid-19, bituma atagaragara mu Mujyi wa Las Vegas ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, aho yagombaga gukomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko byatangiye gukekwa ko afite ikibazo ku mugoroba wo ku wa Gatatu, aho yagombaga kwiyamamariza i Las Vegas, birangira bamutegereje igihe kinini atarahagera bituma hakomeza kwibaza icyo yabaye. Icyakora nyuma yaho Janet Murguía, Umuyobozi Mukuru wa UnidosUS, yahamije ibyakekwaga agira ati “Perezida Biden murabizi mwese ko yitabiriye ibirori byinshi, kuri ubu yasanzwemo Covid-19.”
Ibiro bikuru by’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byatangaje ko Biden yari afite ibimenyetso byoroheje by’iyi ndwara ya Covid-19 bitangazwa ko bamusanzemo. Byongeyeho n’umuganga we yemeje ko perezida Biden yamaze guhabwa doze ya mbere y’umuti uhangana na za virusi uzwi nka Paxlovid.
Biden uyobora Amerika ku myaka 81, yagize ati “Ndumva meze neza”, yabivuze ubwo yari yerekeje aho atuye. Biteganyijwe ko agomba kwishyira mu kato nk’uko amabwiriza y’ikigo gishinzwe kurwanya indwara abigena.
CNN yatangarijwe n’ibiro bya White House ko na mbere hose Biden yarwaye Covid-19, ariko yabinyuzemo neza akoresheje cyane amavidewo akabasha kuganira n’abantu, mu minsi iri imbere ni nako bishobora kugenda. Nta kabuza gahunda ye yo kwiyamamaza irakomeza mu buryo budasanzwe.