Perezida w’Inteko yasabye Abanyekongo kwitegura guhangana n’u Rwanda

Perezida w’agateganyo w’Inteko ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Mboso yahamagariye abaturage b’Abanyekongo by’umwihariko urubyiruko arusaba gutegura intwaro zabo kugira ngo bahangane n’abavogera ubusugire bw’igihugu atunga urutoki u Rwanda.

Ibi yabitangarije i Kinshasa kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, Ubwo yarahiraga imirimo ye nka Perezida w’agateganyo w’Inteko ishinga Amategeko nshya. Yavuze ko mu gihe Abanyekongo bifuza amahoro, ituza, iterambere no kuzamuka mu bukungu bagomba kuba biteguye gufata intwaro igihe bibaye ngombwa kugira ngo bahangane n’igitero cy’u Rwanda kandi barinde iicyubahiro cy’igihugu cyabo.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Politico.cd dukesha iyi nkuru, Mboso yatangaje ko ababajwe n’uko uduce twinshi two mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru dukomeje kugenzurwa n’abo yise Ingabo z’u Rwanda na M23. Ati “Kugeza ubu, imirwano n’ingabo za Congo yakajije umurego muri Teritwari ya Masisi. Kurengera ubusugire bw’ubutaka bwacu ni inshingano yera kuri buri munyagihugu wa Congo.”

Mboso yakomeje agira ati “ Ibi bigomba gukorwa mu gukomeza imibanire n’ubumwe by’igihugu imbere y’ubushotoranyi bw’u Rwanda ndetse n’ibibazo by’umutekano bikomeje kwibasira uburasirazuba bwa DRC, ndetse n’ibibazo byinshi by’iterambere igihugu cyacu gikunda guhura nabyo.”

Muri icyo gikorwa, yahamagariye abanyapolitiki mu nzego zose, gushyigikira ingufu abayobozi bari gushyira mu gucungira abaturage umutekano no kurengera ubusugire bw’igihugu. Atangaje ibi nyuma y’iminsi hari abandi bayobozi bo muri RD Congo bahuje imvuga ku bwo gushinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23.

Inkuru Wasoma:  Gutangira amakuru ku gihe byatabara ubuzima bwa benshi

Inkuru Wasoma:  Umugabo wafatiwe mu cyuho ari gusambanya murumuna w’umugore we ufite imyaka 14 yavuze ko yabitewe nibyo umugore we ajya amukorera

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved