Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza ni bwo Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, yategetse ko igisirikare cy’igihugu cye cyongerwamo abasirikare bashya 170,000 ibi kandi ngo ni mu gihe iki gihugu gikomeje intambara na Ukraine. Yaciye ririya teka ryasohowe n’ibiro bye, mbere y’uko rihita rishyirwa mu bikorwa. Bikaba bisobanuye ko u Burusiya bugomba kugira ingabo 2,209,130, zirimo abasirikare 1, 320,000 n’inkeragutabara 900,000.
Binyunze mu itangazo Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yasohoye yasobanuye ko kuba yongeye ubushobozi igisirikare cy’igihugu byatewe no kuba hari impungenge nyinshi z’uko umutekano wacyo ushobora guhungabanywa bitewe n’igikorwa cyihariye cya gisirikare ingabo z’u Burusiya zirimo muri Ukraine. Iyi Minisiteri yakomeje ivuga ko impungenge ifite iziterwa na NATO ( Umuryango w’ibihugu byo mu majyaruguru y’inyanja ya Atlantique) ikomeje gusuganyiriza ingabo zayo hafi y’inkike z’u Burusiya.
Iyi Minisiteri ikomeza ivuga ko NATO ikomeje kohereza za system zishinzwe gupfubya ibitero byo mu kirere ndetse n’intwaro ziremereye. Ndetse igisirikare kikavuga ko kongera ingabo ari igisubizo gikwiye ku bikorwa bibi bya NATO. Bikaba biteganyijwe ko umubare w’ingabo z’u Burusiya ugiye gutangira kongerwa gake gake.
Kuva muri 2018 u Burusiya bugiye kongera ingabo ku kigero cyo hejuru gutya ku nshuro ya kabiri. Ubwo byaherukaga ni muri Kanama 2022 ubwo Perezida Vladimir Putin yategekaga ko abasirikare bongerwaho abasaga 137,000.