Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yagaragarije mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, imirongo itukura u Bushinwa budashobora kwihanganira ko irengwa, mu biganiro bagiranye ku wa 17 Ugushyingo 2024, mu nama ya Asia-Pacific Economic Cooperation (APEC) yabereye i Lima muri Peru.
Xi Jinping yavuze ko ibibazo birebana na Taiwan, demokarasi, uburenganzira bwa muntu, n’uburenganzira bwo kwiteza imbere ari “imirongo itukura,” agira ati:
“Amerika igomba kwirinda kwivanga mu bibazo bya Taiwan cyangwa gushyigikira ibikorwa by’ubushotoranyi mu karere kacu.”
Xi yashimangiye ko guhangana hagati y’ibihugu byombi bishobora guteza umwuka mubi ariko yongeraho ko hari amahirwe yo kugera ku mahoro arambye binyuze mu kwiyubaha nk’abafatanyabikorwa.
Yagize ati:
“Nk’ibihugu by’ibihangange, u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibikwiye guhatira ibindi bihugu kuyoborwa binyuranyije n’ubushake bwabyo, kubangamira inyungu z’amahanga, cyangwa kwambura ubundi gihugu uburenganzira bwo kwiteza imbere.”
Yongeyeho ko guharanira guhangana n’ubushobozi bw’u Bushinwa ari ukwibeshya, agira ati:
“Intambara nshya y’ubutita ntikwiye kubaho. Kwitambika ubushobozi bw’u Bushinwa ni ukwibeshya no kutareba kure. Ibyo ni ibintu tutazihanganira kandi nta musaruro bizatanga.”
Kwishakamo ibisubizo ku mpande zombi
Perezida Xi yemeye ko nubwo ibibazo hagati y’ibihugu bikomeye bitabura, ari ngombwa kubaha inyungu z’ibanze za buri gihugu no gushyira imbere ibiganiro.
Ku rundi ruhande, Xi yagaragaje ko yiteguye gukorana n’ubuyobozi bwa Perezida mushya wa Amerika, Donald Trump, nubwo Trump yari yarahize gukomeza gushyira imbere politiki yo kurengera ubukungu bwa Amerika mu buryo bwo guhangana n’u Bushinwa.
Aya magambo ya Perezida Xi Jinping agaragaza ubushake bwo gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi, ariko ashimangira ko hari aho u Bushinwa budashobora kwihanganira ko hahungabanywa inyungu zabwo.