Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan wari mu nama ya COP 28 yatashye mu buryo bwihuse, kubera Ibiza n’imyuzure byibasiye igihugu cye, mu mujyi wa Katesh uherereye mu Majyaruguru ya Tanzania, aho byahitanye abantu 76, asura abo byagizeho ingaruka aho yabasabye kwimuka ndetse atanga ubutumwa bwo kwihanganisha ababuze ababo muri ibi biza.
Bivugwa ko iyi myuzure yibasiye mu gace ka Katesh gaherereye mu Majyaruguru ya Tanzania, yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu mpere z’icyumweru gishize, iteza inkangu n’imyuzure. Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, mu butumwa yahaye abo baturage ubwo yabasuraga yavuze ko ibyabaye ari ukubyihanganira ndetse ababwira ko ibyabaye bifatabyije n’igihugu cyose.
Perezida yagize ati “ Ibyabaye ni imigambi y’Imana kandi ntituzi icyo yari igambiriye. Icyo dusabwa ni ukubyakira no gushima kuko tutakitotombera Imana. Ahubwo mwihangane cyane ku byabaye, nahisemo kuza ngo mpager kuko biba sinari mu gihugu. Ibi byabaye si ibyanyu gusa ni iby’Igihugu cyose.”
Yakomeje abwira abaturage ko Ibiza n’ibi byanabaye umwaka washize, bityo ko bikwiye gutuma abantu bafata ingamba, ku buryo abatuye mu bice by’amanegeka bagomba gukora ibishoboka byose bakimuka, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.