Nyuma yo guca igikuba mu gihugu atangaza ibihe bidasanzwe, Perezida Yoon Suk Yeol watangiye gukorwaho iperereza na Polisi y’Igihugu, yasabye imbabazi abaturage ba Koreya y’Epfo, asobanura ko atazahunga ibibazo bizakurikira iki cyemezo yafashe, birimo kuba yakweguzwa no kugezwa imbere y’ubutabera.
Uyu mugabo yavuze ko gufata icyemezo cyo gushyiraho ibihe bidasanzwe byari bifitanye isano n’inshingano afite nk’Umukuru w’Igihugu zo kurinda ubusugire bw’igihugu, aho icyo gihe yari yavuze ko ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rishobora kuba rifitanye imikoranire na Koreya ya Ruguru ndetse rikishora mu bikorwa byo kubangamira umudendezo w’igihugu.
Nyuma y’amasaha atandatu, Abadepite 190 batoye bemeza ko iki cyemezo cye kidakwiriye kwemerwa, abaturage birara mu mihanda basaba ko iki cyemezo gihagarikwa.
Perezida Yoon Suk Yeol yahise atangaza ko gikuweho, ariko urugendo rwo kumutera icyizere bishobora kuganisha ku kumweguza ruhita rutangira.
Byitezwe ko Inteko Ishinga Amategeko iza guterana ikiga kuri iki kibazo, aho ishobora gufata icyemezo cyo gutera icyizere Perezida Yoon Suk Yeol, ibyahita binamushyira mu byago byo gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Polisi ya Koreya y’Epfo imaze iminsi iri gukora iperereza ku cyemezo cyafashwe n’uyu mugabo, byose bikarushaho kumushyira mu mazi abira.
Gusa ibi byose bishobora kutagira icyo bitanga kuko benshi bemeza ko gusaba imbabazi byatewe n’igitutu cyo gushaka kurengera umwanya we, aho kuba ibintu yakoze akuye ku mutima.