banner

Perezida Zelensky mu byishimo by’igitego cya dipolomasi yatsinze u Burusiya

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko ibiganiro byahuje itsinda ry’abayobozi bo mu gihugu cye n’irya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakumvikana ku gahenge k’iminsi 30, ari intsinzi muri dipolomasi kandi hari ibihugu byinshi byagaragaje ko bibyishimiye.

Ibiganiro bya Amerika na Ukraine byabereye muri Arabie Saoudite byarangiye impande zombi zumvikanye ndetse ibyemezo bikomeye Amerika yari yafatiye Ukraine bikurwaho, yiyemeza gukomeza gutanga inkunga mu bya gisirikare n’amakuru y’ubutasi.

Perezida Zelensky yatangaje ko iyi ari intsinzi muri dipolomasi ndetse byashyize u Burusiya mu ngorane butazashobora kwigobotora.

Ati “Buri wese yashimagije Ukraine ku ntsinzi yagezeho i Jeddah, intsinzi yo mu rwego rwa dipolomasi. Buri wese yemera ko iyi ari intambwe ikomeye.”

Gusa Zelensky avuga ibi u Burusiya bwo bwakomeje imirwano mu gace ka Kursk, ndetse buvuga ko bwirukanye ingabo za Ukraine bukazisubiza inyuma ibilometero byinshi kugeza ubwo zinisubije umujyi wa Sudzha.

Inkuru Wasoma:  Gén. Makenga yavuze impamvu yatuma M23 ijya gufata Kinshasa

Ku wa 14 Werurwe 2025, ingabo z’u Burusiya zatangaje ko zagoteye hagati iza Ukraine ziri muri Kursk, Trump asaba ko zitagirirwa nabi, ariko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin we avuga ko impuhwe bagirirwa zaterwa n’uko bamanitse amaboko.

Ukraine yateye utwatsi ibyo kuba hari abasirikare bayo bazengurutswe n’ingabo z’u Burusiya, ivuga ko ari ibinyoma bigamije kuyobya uburari ku rugamba.

RT yanditse ko Putin yishimiye igitekerezo cya Amerika cyo gushyiraho agahenge ariko ko hakwiye kubanza kumvikanwa ku iherezo ry’abasirikare ba Ukraine bafatiwe muri Kursk no ku buryo umutekano uzacungwa muri icyo gihe cy’agahenge.

Ukraine, u Bufaransa n’u Bwongereza bisaba u Burusiya kwemera agahenge budashyizeho amananiza ayo ari yo yose.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!