Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova yashinje Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky kwitwara nk’umwana nyuma y’igitero cy’ibisasu byihuta cyagabwe n’u Burusiya.
Muri iki Cyumweru nibwo u Burusiya bwakoresheje ibisasu byabwo birasa kure bizwi nka Oreshnik, mu ntambara icyo gihugu gihanganyemo na Ukraine.
Byarashwe ku ruganda rukora intwaro muri Ukraine nkuko Perezida Vladimir Putin aherutse kubivuga.
Byakozwe mu kwihimura kuri Ukraine n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, byahaye Ukraine uburenganzira bwo gukoresha ibisasu birasa kure kandi byihuta.
U Burusiya bumaze kurasa, Perezida Zelensky yavuze ko u Burusiya aribwo bukomeje kwenyenyegeza intambara, budashaka ko ihagarara kubera gukoresha intwaro zikomeye.
Zakharova uvugira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yamukwennye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yigira nk’umwana w’igitambambuga.
Ati “Bimeze nk’umwana uvuga ngo ‘Papa, kuki waduhaniye kuba twamennye idirishya kandi atari ubwa mbere tubikoze”.
Kuri uyu wa Kane Putin yavuze ko u Burusiya bufite uburenganzira busesuye bwo kwihimura, burasa ku bikorwaremezo bicurirwamo cyangwa bibitsemo intwaro Ukraine ikoresha.