Perezida Zelensky yemeye ko Ingabo ze ziri Belgorod mu Burusiya

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yemeye ku nshuro ya mbere ko ingabo ze zikorera mu karere ka Belgorod mu Burusiya gahana imbibi na Ukraine.

Kuri uyu wa Mbere ushize yagize ati: “Dukomeje gukora ibikorwa bifatika mu turere duhana imbibi ku butaka bw’abanzi, kandi ibyo ni ukuri rwose, intambara igomba gusubira aho yaturutse.”

Amagambo ye yerekeje no ku karere ka Kursk mu Burusiya, aho Ukraine ikomeje kugira agace gato nyuma y’igitero gikomeye yahagabye umwaka ushize nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga. Kuva icyo gihe Moscou yisubije igice kinini cy’aho hantu.

Zelensky yavuze ko “intego nyamukuru” ari ukurinda uturere two ku mupaka twa Sumy na Kharkiv muri Ukraine, no “koroshya igitutu” ku bindi bice by’umurongo w’urugamba, cyane cyane mu Karere ka Donetsk mu burasirazuba.

Inkuru Wasoma:  Trump yagejeje ingengo y’imari y’igisirikare cya Amerika kuri miliyari 1000$

 

Mu kwezi gushize Ingabo z’u Burusiya zavuze ko Ukraine yagerageje kwambuka mu karere ka Belgorod, ariko zivuga ko ibyo bitero byasubijwe inyuma.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagabye igitero simusiga muri Ukraine mu 2022, aho kuri ubu Moscou igenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine.

U Burusiya buhakana ibirego bya Amerika n’u Burayi bivuga ko iseta ibirenge ku cyifuzo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, cyo guhagarika intambara.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka