Peter wavukanye ubumuga bw’ubugufi bukabije yababaje benshi ubwo yavugaga impamvu itangaje yatumye adashaka umugore akaba agize imyaka 50

Mu myaka yashize aba bagabo batatu b’abavandimwe bamamaye ku mbuga nkoranyambaga, ku mazina ya Peter, Paul ndetse na Andrew kubera ukuntu bagaragara nk’abana kandi bakuze ndetse bakaba bafite umwihariko wo kuganira basetsa abantu b’ingeri zitandukanye.

Icyakora, mu mpera z’Ugushyingo 2022, ni bwo byamenyekanye ko umwe muri aba bavandimwe witwa Rudakubana Paul wari ufite imyaka 56 yitabye Imana azize urupfu rwatunguranye kuko yasanzwe mu nzu mu Kagari ka Cyabagarura yashizemo umwuka.

Ni mu gihe ku wa 14 Nzeri 2023, nabwo hamenyekanye inkuru yakababaro ivuga ko nanone uwitwa BUHIGIRO Andrew wari ufite imyaka 86 y’amavuko ndetse akaba yari we mukuru muribo yitabye Imana, azize uburwayi busanzwe.

Kuri ubu Sindikubwabo Peter yasigaranye na mushiki we witwa Mukasenge Thérèse, ubwo aba bari basuwe n’umunyamakuru Yago, yabajije Peter niba nta gitekerezo ajya agira cyo gushaka umugore cyangwa se niba ajya agira ubushake bwo kugira uwo baryamana nk’abandi bose.

Inkuru Wasoma:  Ibyabaye ku nyubako yari igiye gufungurwamo akabari muri Gasabo

Uyu utazuyaje cyangwa ngo ace kure yatunguye abantu benshi avuga ko atazashaka umugore cyane ko yahisemo kubaho ntawe afite ngo kubera ukuntu abona adafatika kandi n’abafatika abagore bajya babata. Ati “None se abatagira abagore ntibariho? Nange rero bimbayeho sinabigiraho ububabare. Kuba nge nta mugore mfite nariyakiriye, kuko nabonye n’abagabo bafatika abagore babo babata!”

Icyakora ubwo yari abajijwe niba ashobora kuba ajya ashaka uwo baryamana, yavuze ko nubwo yaba ahari atari ibintu yaza ngo avugire imbere y’abantu kuri kamera. Peter yaganiraga n’uyu munyamakuru ubwo yari yagiye kubasura aho asigaye abana na mushiki we, nyuma y’igihe kirekire abavandimwe babo bitabye Imana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved