Philpeter ashyize ukuri hanze kuri Iradukunda Moses, “abanyarwanda barabeshywe”| agaragaje ibimenyetso n’imyanzuro y’urubanza Iradukunda yahishe.

Ni iminsi mike ishize umunyamakuru Iradukunda Moses afunguwe by’agateganyo, nyuma y’uko hari havuzwe amakuru yo ajya gufungwa yarezwe na mugenzi we Nizeyimana Philbert uzwi nka Philpeter kubwo kuba yaramwibye ibikoresho birimo camera zifite agaciro ka million 7.5, gusa ku ruhande rwa Philpeter abantu bari bategereje icyo azabivugaho kugeza kuri uyu wa 02 kanama 2022 yashatse kuvuga byose.

Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yago, ariko ajya gutangira ikiganiro yabanje kubwira abakurikiye icyo kiganiro ko ibintu byose Iradukunda Moses ari kugenda ashyira ku mbuga nkoranyambaga ari ibinyoma, ndetse akaba adashimishijwe no kubivuga kuko byagaragara ko ameze nk’urimo kumusubiza, dore ko Iradukunda arimo agenda azenguruka ama television yose yo kuri murandasi abasiga ibinyoma, ari nayo mpamvu ahisemo gushyira ukuri hanze.

Abajijwe niba ibyavuzwe ko yafungishije Iradukunda, Philpeter yavuze ko icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa, kubera nta burenganzira yewe nta n’ubushobozi afite bwo kuba yakoresha inzego zigenza ibyaha akaziha uburanganzira bwo gufunga umuntu, kubera ko ahubwo arizo zikorera amaperereza ubundi zigafata umwanzuro ari nako byagenze kuva kera cyane, aho Iradukunda n’ubundi yitabaga kuri RIB kugira ngo atange ubusobanuro ku bikoresho byabuze kandi ashinzwe kubicunga.

Yago abajije Philpeter niba Atari we wagiye kurega Iradukunda, Philpeter yagaragaje ko atagiye kurega Iradukunda, ahubwo company yabuze ibikoresho byayo, kandi akaba afite akazi ko kurengera inyungu zayo niyo yagiye kurega, yagize ati” ntago numva impamvu umuntu wabuze ibikoresho bye akajya kurega, afatwa nk’umugome kandi ashaka kugaruza ibye, rero company mfite akazi ko kurengera inyungu zayo yagiye kurega kandi byari bikwiriye”.

Abajijwe ukuntu byari bikwiriye, Philpeter yavuze ko agiye gutanga ukuri gutandukanye n’uko abantu bazi, kubera ko abantu bazi ko Iradukunda yahaye umukozi wa Company bakoramo witwa Nsengiyumva Claude uzwi nka Kizz B ibikoresho, kandi mu byukuri Atari ko bimeze, ndetse anabihamya avuga koi bi biganiro Iradukunda arimo agenda atanga kuma channel ya youtube atatinyuka ngo ajye kubivugira kuri television ya Irene Murindahabi kuko azi ukuri, ari nako agiye kuvuga.

Bamubajije uko kuri yagize ati” aba basore ni umugambi bari barapanze kera, kubera ko n’abakozi ba company bose barabizi, ko bashatse kujya kwikorera, nyuma yo gushaka kujya kwikorera nibwo bazengurutse abakozi bose bo muri company barimo kubaguza amafranga, amafranga barayabura, bibacanze bibaza aho bazahera bikorera cyane ko ibikoresho bihenze, nibwo Moses wari ushinzwe gucunga ibikoresho yagiye inama na Claude ko agomba kubanza kuva muri company, maze yazatwara ibikoresho ntihazagire umuntu n’umwe umukurikirana”.

Philpeter yakomeje avuga umugambi bakimara kuwunoza, Iradukunda yatanze raporo ivuga ko umukozi Claude yitwara nabi akanamutesha umutwe, bityo amusabiye kumwirukana, nibwo abayobozi ba company babyizeho, baravuga bati” ubwo uyu Iradukunda ashinzwe ibya management kandi akaba asabwa umusaruro reka dukurikize ibyo avuga”. Nibwo Claude bahise bamwirukana. Yakomeje avuga ati” Claude twaramwihanganishije ndetse tumubwira ko tuzajya tumuha ibiraka bisanzwe, niko kugenda uko nguko, n’abantu bose barabizi ko Claude Atari akiri umukozi wacu”.

Philpeter yakomeje avuga ko nyuma banaje kubigeraho kuko bagiye kwikorera, dore koi bi byose byabaye kuva tariki 5 gashyantare, ariko ikibazo gihari mu byukuri kikaba cyaramenyekanye mu kwezi kwa nyakanga, ndetse si nibyo gusa kandi Iradukunda Moses ubwe hari inyandiko yanditse avuga ko yemera ko ibikoresho byamuburiyeho kuko byari bizwi uko yabitanze. Ubwo Yago yahabwaga uburenganzira bwo gusoma amasezerano Iradukunda yanditse, yari amasezerano Iradukunda we yanditse avuga ko yahaye Claude ibikoresho agiye kubikoresha mu nyungu ze binyuranyije n’akazo ka company bakorera y’Isibo, ndetse akanaba yemera kwishyura ibyo bikoresho.

Inkuru Wasoma:  Burna Boy yanditse amateka atarakorwa n’undi muhanzi wo muri Afurika

Mu makuru akomeza kugenda atanga, Iradukunda avuga ko ubwo Claude yajyanwaga kwa muganga bamaze kumutangira bakamukubita bakamukomeretsa bakamwiba ibikoresho, Philpeter ubwe yamuherekeje kwa muganga, ariko ibi Philpeter abivuguruza avuga ko ataribyo, kuko baje kubonana nyuma ndetse uwamuherekeje akaba ari umu cameraman, aya makuru akaba azwi n’abandi bantu bazwi cyane harimo na Cassien Pizzo umunyamakuru mugenzi wabo, ndetse byose ni ibinyoma bahimbye, ati” ni gute umuntu bamutangira bakamukubita akaba afite amaraso menshi ku isura, ariko bugacya nta n’igisebe na kimwe afite?”.

Yakomeje avuga ko ubwo bamuhamagaraga ko byabaye, yasanze bavuye kuri pharmacy aho uwo mu cameraman wari uri no gu camera iki kiganiro yishyuriye Claude ibihumbi 3000 bagasanga nta kibazo afite, bakamwohereza kuri laboratoire aho bamusuzumye bagasanga nta kibazo na kimwe afite, ndetse ikindi kintu cyamutunguye ni uburyo bamuhamagaye ari kuri 12 mu gihe Iradukunda yamubwiye ko ari mu Ruhango, ariko bakaza kuhahurira, akibaza uburyo umuntu uri mu Ruhango yahahurira n’umuntu uro kuri 12 bikamuyobera, kuburyo yanamubajije icyo kibazo Iradukunda akabura icyo amusubiza.

Philpeter yakomeje avuga ko amagambo Moses ari kugenda avuga arimo kubeshya, kubera RIB niyo mpamvu ari ubugenzacyaha, kandi nta muntu n’umwe ushobora kuyikoresha ibyo itateguye, kuburyo Iradukunda avuga ko ngo Philpeter yashakaga kumufungisha byibura imyaka ibiri, gusa abantu bakaba barabisamiye hejuru bakavuga ko Philpeter ari umugome, nyamara yahise ahereza Yago impapuro z’imyanzuro y’urubanza rwa Iradukunda, Yago mu kuzisoma zavugaga ko Iradukunda na Claude bafunguwe by’agateganyo kubera imbabazi basabiwe na nyiri ugutanga ikirego, kubera ko ubushinjacyaha bwo bwari buri gusaba ko bajyanwa I mageragere bagakomeza gukurikiranwa bafunze, gusa urukiko rugendeye ku busabe bw’utanga ikirego, bwasabye ko babafungura by’agatenganyo maze bakajya bitaba rimwe mu kwezi mu gihe cy’amezi 4.

Yagize ati” abantu baraza hano kuri camera mu itangazamakuru bakarira bakaboroga, ku rwego rw’uko umuntu ufite igisebe kiri kumurya ashobora kuza agasaba amafranga aho kujya kwivuza ahubwo akajya kuyaguramo isaha, ngaho nyumvira uburyo umuntu yaba yarafunguwe ku busabe bw’imbabazi za nyiri ugutanga ikirego, ariko njyewe nkaba ngo narashakaga kumufungisha imyaka ibiri, kandi iyi ari imyanzuro y’urubanza nawe ushatse wajya ku rukiko ukayisaba bakayiguha”.

Philpeter yakomeje kuvuga ko uyu musore Iradukunda arimo kugenda amusebya mu buryo bwo gushaka amafranga, gusa anaburira abanyamakuru batuma iri jambo ngo “yamutindije muri gereza” risohokera kuri camera zabo, kuko byumvikana nk’aho RIB barya ruswa cyangwa se bagakoreshwa, kuko ubwo byaba bivuze ko philpeter yaba yarishyuye RIB maze Iradukunda agatinda muri gereza. Yakomeje avuga ko ibi bigenda binamusebereza izina abantu bakamufata nabi, kandi we ibyo avuga agaragaza n’ibimenyetso nyamara Iradukunda we kuko abantu bagiye ku ruhande nk’umuntu wahemukiwe, nta kimenyetso na kimwe azana gifatika, gusa anasoza avuga ko kuba umuntu yakwishyuza ibikoresho bye byabuze nta cyaha kirimo, kuburyo abantu bose bamufata nk’umugome kandi aba yaratanze amafranga ngo abigure.

Philpeter yakomeje agaragaza impapuro z’uburyo mu kugira ngo Iradukunda afungurwe we ubwe yamutangiye million n’igice imbere ya noteri wasinye izo mpapuro, bityo nk’umuntu uhagarariye inyungu z’ikigo byanga byakunda ntago yumva impamvu abantu imitima yabo igira amarangamutima igakabya cyane. Yasoje asaba abanyarwanda kwitonda kuko bagenda babeshywa bakagira amarangamutima akenshi bakanayagirira umuntu udafite ukuri.

Vava dore imbogo birangiye asubiye I Kigali| manager Laila ati”Injajwa zirajya hehe?”. dore uko byari bimeze kuri video.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved