Nshimirimana Ismaël uzwi nka Pitchou yongeye gusinyira APR FC, nyuma y’aho impande zombi zari zasheshe amasezerano muri Kanama 2024.
Uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi yasinye amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.
Pitchou yari yatandukanye n’Ikipe y’Ingabo muri Kanama 2024 kubera kutabona umwanya uhagije wo gukina.
Icyakora muri iyi minsi ibintu byarahindutse muri iyi kipe kuko abari bameze nka we basigaye babona iminota yo gukina, bityo nawe yagira icyizere.
Uyu mukinnyi yageze muri APR FC mu mwaka wa Shampiyona wa 2023-2024, aba umunyamahanga wa mbere usinyishijwe n’iyi kipe nyuma yo kumara imyaka irenga 10 ikinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa.
APR FC yatangaje ko uyu mukinnyi atangira imyitozo yo kwitegura umukino w’ikirarane izakina na Musanze FC tariki ya 4 Mutarama 2025 kuri Stade Ubworoherane.
Pitchou afite akazi gakomeye ko guhanganira umwanya na Taddeo Lwanga, Dauda Yussif, Mugiraneza Froduard, Lamine Bah, Niyibizi Ramadhan, Ruboneka Bosco na Richmond Lamptey.
APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 25, irushanwa umunani na Rayon Sports ya mbere, gusa iracyafite ibirarane bibiri.