Platini yaburiye abantu bakoresheje amafoto y’umwana we bavuga ku bibazo yagiranye n’umugore we

Nyuma y’uko Platini abajijwe ku bibazo byavuzwe ko yagiranye n’umugore we Olivia, agasubiza ko ayo makuru yayahariye abamurusha kumenya ibye, yongeye kubazwa iki kibazo nanone mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV. Muri iki kiganiro Platini yanakomoje ku ngaruka umwana we yahuriye na zo muri ibi byamuvuzweho.

Abajijwe niba koko ibyo yavuzweho we n’umugore we ari ukuri, Platini yasubije avuga ko ibibazo by’umuryango bigomba gukomeza ku muryango, ati “ntabwo ntekereza ko naza hano ngo nkubwire ngo tuganire ku bibazo by’umuryango wawe, ibibazo by’umuryango bigomba kuguma mu muryango, hari igihe mbaza umuntu ngo ibintu wamvuzeho wabikuye he, akansubiza ngo nabikuye ku nshuti yawe ya hafi, ubwo se inshuti yanjye ya yafi,,,,,, yamvuyemo,,, ubwo ntabwo aba ari inshuti.”

Ubwo amakuru y’itandukana rya Platini n’umugore we yavugwaga, umunyamakuru witwa Fatakumavuta yatangaje ko we ubwe yivuganiye na Platini amwemerera ko yagiranye ibibazo n’umugore we biturutse ku mwana yasanze Atari uwe. Platini abajijwe niba ari ukuri, yavuze ko atigeze avugana na fatakumavuta ngo bavugane ku by’umuryango we.

Inkuru Wasoma:  Abasore basabye ibintu byaramuka bikozwe, bikaborohereza kubona udukingirizo.

Akiri kuvuga kuri ibi, yahise akomoza ku buryo umwana uri mu muryango agomba kuba arerwa, avuga ko umwana agomba kurindwa mu buryo bwose bushoboka, aheraho aburira abantu bakoresha n’abakoresheje amafoto y’umwana we bavuga ku bibazo bavuga ko yagiranye n’umugore we.

Yagize ati “Mu bintu bibabaje ni uko, ubundi abana bagomba (Protection), mbwira n’abantu bafata amafoto y’umwana wanjye bakayaposting kuma social media, ko ibyo bintu Atari byo ni uko gusa nabahaye agahenge ngo bigire inama barwane nabyo base n’ababivana mu nzira, ariko inzego zibishinzwe zazabijyamo.”

Platini yavuze ko ikintu gisa n’icyamukomerekeje ari ukubona gusa umuntu akuvuga nta kintu mwaganiriye, kuko ubundi ukuri kwe kuba kuri ku mutima we, cyangwa nanone kubona umuntu w’inshuti yawe ari kukuvugaho nta kintu mwigeze muvugana, bikaba byaramutunguye ariko ntabyiteho cyane kuko yari anahuze yibereye mu bitaramo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved