Platini yateguje igitaramo gikomeye I Kigali nyuma yo kuva muri Canada

Umuhanzi Nemeye Platini wamaze guteguza abakunzi be bo muri Canada ibitaramo bitandukanye azabakorera, yateguje igitaramo gikomeye azakorera I Kigali avuye muri Canada, aho azataramira abakunzi be nk’igitaramo cya mbere azaba akoze nk’umuhanzi ku giti cye.

Platini yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko muri Canada barimo kwemeranya gahunda y’ibitaramo uko izagenda aho azakora ibitaramo bizenguruka imigi itandukanye, bityo mu minsi iri imbere akazatangaza igihe n’amatariki ibitaramo bizaberaho. Yatangaje ko kandi uretse ibyo bitaramo azakorera muri Canada, amaze igihe kinini ari no gutegura icyo azakorera mu Rwanda I Kigali.

Platini umaze imyaka itatu atangiye gukora nk’umuhanzi ku giti cye, yavuze ko abantu baratamubona yakoze igitaramo ku giti cye nka Platini, ari yo mpamvu ari gutegura icyo gitaramo byanaba byiza akazamurikamo album ye ya mbere. Yavuze ko azagaruka byimbitse kuri iki gitaramo nyuma yo kuva muri Canada. Mu mpera z’umwaka ushize, Platini yakoreye ibitaramo muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Inkuru Wasoma:  Coach Gaelle ureberera Bruce Melodie mu nzira zo kugura ikipe ya Basketball

Inkuru Wasoma:  Ngaya amagambo Mutesi jolly yakoresheje yihakana abakobwa babaye ba nyampinga ku kirego cya Prince kid.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved