Igipolisi cyo muri Kenya kirashinjwa gushyira igitutu ndetse no gukorera iyicarubozo Collins Jumaisi Khalusha, uregwa kwica urw’agashinyaguro abagore bagera kuri 42 harimo n’uwe bwite, watawe muri yombi ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, ndetse akaza kwemera ko ibi byaha yagikoze guhera mu mwaka wa 2022.
Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko, yafunzwe nyuma y’uko vuba aha hatahuwe imirambo icyenda yacagaguwe mu kirombe kitagikoreshwa mu Mujyi wa Nairobi. Nyuma yo gutabwa muri yombi, Khaluma yaje kujyana Abapolisi aho yajugunyaga imibiri y’abo yicaga, bahasanga telefone 10, Laptop, amakarita y’Indangamuntu ndetse n’imyenda y’abagore yambuye ubuzima.
Polisi ya Kenya itangaza ko abishwe n’uyu mwicanyi ruharwa bari bafite hagati y’imyaka 18 na 30 kandi ko bishwe mu buryo bumwe. Ubwo ku wa Kabiri, Khaluma yagezwaga mu Rukiko, Umunyamategeko we yavuze ko ibyo yemereye Igipolisi atari ukuri, kuko ngo yabanje gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abapolisi bakuru.
John Maina Ndegwa wunganira uyu mwicanyi ruharwa yongeyeho ko kumvikanisha ko umukiliya we yemeye icyaha ari ibyo gusekwa. Yavuze ko yasabye ko uwo yunganira yajyanwa mu bitaro kugira ngo avurwe mu buryo bwihutirwa kuko ngo atameze neza.
Khalusha uregwa kwica abagore 42 yirinze kugira ibyo atangaza, ibyo umwunganizi we yasobanuye ko afite agahinda kubera ko ngo yanizwe kugira ngo yemere icyaha. Umunyamatehgeko we aganira na BBC dukesha iyi nkuru yagize ati “Avuga ko yanizwe kugira ngo yemere icyaha. Washoboraga kubyibwira ko yari mu kaga, yahiye ubwoba ndetse ababaye cyane.”
Gusa ku bwa Ndegwa ngo kwemera icyaha kwa Khalusha yizeye ko kuzakurwa mu nyandiko z’Urukiko. Abashinjacyaha bahakanye bavuga ko atafashwe nabi ndetse urukiko rwavuze ko uwo Khalusha ashobora gufungwa ukwezi, mu gihe hakorwa andi maperereza.