Polisi yaburiye abagabo nyuma y’uwapfuye amaze iminsi 3 akora imibonano mpuzabitsina kubera kunywa ibinini

Umusore w’imyaka 39 y’amavuko wo mu gihugu cya Uganda, mu karere ka Busia, yapfiriye mu nzu icumbikira abantu ‘Lodge’ nyuma yo kumara iminsi 3 yose ari kumwe n’umukunzi we bari gukora imibonano mpuzabitsina kuko yari yanyweye ibinini byitwa ko byongera akanyabugabo.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda, SCP Enanga Fred, kuri uyu wa mbere yasohoye itangazo avuga ko umusore witwa Ouma Justus w’imyaka 39 y’amavuko ‘yamaze iminsi 3 ari kumwe n’umukobwa w’inshuti ye witwa Auma Carolyne w’imyaka 25, wabyutse kuwa 25 Nyakanga 2023 saa kumi n’ebyiri za mugitondo agasanga umukunzi we yapfiriye mu buriri.’

Inkuru Wasoma:  Netanyahu yiyemeje gushyira ubwoba kubanya Palestina-Umushakashatsi

Polisi yahise ihagera umubiri wa nyakwigendera ujyanwa mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma, isuzuma ryaje kwemeza ko yari yanyoye ibinini bihindura imiterere y’umutima.

SCP Enanga yakomeje ati “turasaba abagabo bakora imibonano mpuzabitsina ko imiti imwe iba itarakorewe igenzura, kuburyo ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu. Bityo ni ngombwa kwegera muganga mbere yo gukoresha imiti runaka yongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved