Polisi yafashe abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo batatu bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Ibi byabaye kuri uyu wa 5 Nyakanga 2023, mu karere ka karongi, Umurenge wa Gitesi, akagali ka Ruhinga umudugudu wa Ruhondo.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburengerazuba CIP Mucyo Rukundo yavuze koi fatwa ry’aba bagabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho polisi yahawe amakuru ko hari abantu binjira mu mugezi wa Rukopfo bagacukura amabuye y’agaciro bashakamo zahabu kandi bakangiza imirima ikikije uwo mugezi.

CIP Mucyo yakomeje avuga ko hafashwe abantu batatu nyuma y’uko bagenzi babo bakoranaga bamenye ko polisi ihageze bagahita biruka. Yakomeje ashimira abatanze amakuru agira inama abaturage kwirinda gucukura amabuye mu buryo butemewe kuko iyo bikozwe nabi byangiza ibidukikije bigatwara n’ubuzima bw’abantu.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB sitasiyo ya Bwishyura kugira ngo bakurikiranwe. Itegeko No58/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, rigena ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro  cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi 6 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 5frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Inkuru Wasoma:  Kigali: ibivugwa ku cyateye urupfu rw’umwana wa Afande wiyahuye akoresheje imbunda ya se

Inkuru Wasoma:  Birakekwa ko umusore yiyahuriye muri kasho muri Nyanza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved