Polisi yafashe ikindi cyemezo nyuma y’uko yari yatangaje ko kuri uyu wa Mbere abamotari batemerewe gutwara moto gahati ya saa 08:30 – 11:30

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024 abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bakomeza gutwara abagenzi nk’uko bisanzwe, kuko gahunda y’inama yari iteganyijwe yahindutse.

Ubu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri X, buje buvuguruza ubwari mu itangazo rya Polisi ryasohotse mbere ryavugaga ko kuri uyu wa Mbere Abamotari bo muri Kigali batazakora hagati ya saa mbili n’igice na saa tanu n’igice z’amanywa.

Iryo tangazo ryamenyeshaga abatega Moto ko bazihanganira impinduka kubera ayo masaha moto zari kumara zidakora. Byari biteganyijwe ko Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bazaba bari mu nama kuri Sitade yitiriwe Pelé iri i Nyamirambo.

Ni kenshi Abamotari bajyaga mu nama, abaturage ntibabimenyeshwe, bigatuma bamwe bakererwa mu ngendo zabo by’umwihariko kugera mu kazi bitewe no kutamenyera amakuru ku gihe ngo bakoreshe ubundi buryo.

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri yombi umugore ukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musarane

Inkuru Wasoma:  Byinshi wamenya ku mugabo w’i Nyanza bivugwa ko yapfuye azize inyama ku bunani

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved