Polisi yafashe umukanishi wakoresheje amayeri adasanzwe akiba moto y’umuturage

Polisi y’u Rwanda yafashe umugabo w’imyaka 38 wo mu Mudugudu wa Kigabiro mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara ho mu Karere ka Nyarugenge, ukekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS, akayihindurira ibiyiranga (plaque), akajya kuyihisha iwe mu rugo. https://imirasiretv.com/polisi-yatangaje-ingamba-zikakaye-yafatiye-abamotari-bazanye-ingeso-yo-guhisha-plaque-za-moto-bakanatwara-umuntu-urenze-umwe/

Iyi moto yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Nzeri 2024, ifatirwa mu rugo rw’uwo mugabo usanzwe akora akazi k’ubukanishi. Amakuru avuga ko uyu mugabo wahise ashyikirizwa Urwego rv’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yakoresheje amayeri nyuma yo kwiba iyi moto, kuko yahise ayihindurira icyapa yari ifite cya RF 789V, ayambika RH 456B.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko gufatwa kw’iyo moto byakozwe ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego z’umutekano biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Yagize ati “Iriya Moto yibwe ku itariki ya 13 Nzeri uyu mwaka, nyirayo akimara gutanga ikirego, hatangira igikorwa cyo kuyishakisha, biza kugaragara ko iherereye mu rugo rw’uriya mukanishi. Abapolisi ubwo bageragayo bagenzuye ibimenyetso byayo n’iby’iyibwe basanga bihura.”

Yakomeje agira ati “Inzego z’umutekano zihageze zamubajije aho yakuye iyo moto n’icyo cyapa kindi yayambitse, abiburira ubusobanuro, niko guhita afatwa, ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), moto yafatanywe isubizwa nyirayo, haracyashakishwa inkomoko n’irengero ry’iriya moto nayo akekwaho kwiba, akayikuraho icyapa cyayo akayishyira kuri iyi twafashe.”

CIP Gahonzire yashimye abaturage batanze amakuru kugira ngo iyi moto ifatwe, yibutsa abafite moto n’ibindi binyabiziga kujya babiparika ahantu bizeye umutekano ndetse n’igihe byibwe bakihutira gutanga ikirego kugira ngo ishakishwe ibimenyetso bitarasibanganywa. Akomeza yibutsa abahisha cyangwa bagahindura ibyangombwa bya moto (plaque) ko bagishakishwa kandi abazafatwa bazashyikirizwa ubutabera babihanirwe.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye igishobora gutuma umusozi w'i Nyamasheke uhora waka umuriro w’amayobera

Inkuru Wasoma:  Twakuriye mu nkambi, tutagira Igihugu- Perezida Kagame ku mateka ashaririye y’u Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved