Mu ijoro ryakeye, Polisi yarashe abakekwa ko ari abajura babiri barapfa bivugwa ko babanje kurwanya inzego z’umutekano. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nzeri 2022, mu Mudugudu wa Birama, Akagari ka Kimisagara, mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.

 

Umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ufiteyezu Jean Damascene yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ibi byabaye mu rukerera.

 

Ati “Byari [ibisambo] byateze abantu bibateragura ibyuma, mu gutabaza inzego z’umutekano, Polisi, batangira kuyirwanya na bya byuma birangira babarashe.” Uyu muyobozi yavuze ko bariya bagabo bari bateze abantu babiri, ku buryo babakomerekeje bajyanwa kwa muganga.

 

Yavuze ko byabaye mu masaha y’urukerera, hagati ya saa kenda (03h00 a.m) na saa kumi (04h00 a.m).

Ufiteyezu avuga ko abarashwe bari hejuru y’imyaka 25, ndetse ngo n’abo bari bateze ni abagabo na bo bari hejuru y’imyaka 20.

 

Yemeje ko atazi uko abakomerekejwe bamerewe, ariko “ngo mu gitondo babajyanye ku Kigo Nderabuzima ngo babafashe”. Yasabye umuntu wese kuba ijisho rya mugenzi w’undi, hakabaho gutanga amakuru ku gihe hari uwo bakekaho ibikorwa by’ubujura.

Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved