Polisi yarashe igisambo cyemeye ko cyishe umusore kimukase ijosi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo, yishe irashe umugabo witwa Zirimwabagabo Ildephonse, wemeye ko aherutse kwica umusore amuciye ijosi. https://imirasiretv.com/umurwayi-yaketsweho-icyorezo-cya-marburg-bamushyira-mukato-kugeza-apfuye/

Amakuru avuga ko ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2024, bibera mu Mudugudu w’Ubutatu mu Kagari ka Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemeje aya makuru anavuga ko Zirimwabagabo yiyemereye icyaha cyo kwica umusore amuciye ijosi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024.

Ati “Nibyo koko mu rukerera Polisi yarashe umugabo wari umujura ndetse yari aherutse kwemera ko yishe umusore amutemye amukuraho ijosi akoresheje umuhoro ubwo yari avuye kwiba ahantu. Yakubitanye nawe ari kwirukankanwa n’abaturage ndetse akimara kumwica ahita anamwiba agatelefoni gato.”

Yakomeje agira ati “Akimara kukamwiba yahise ajya kukagurisha umutekinisiye nawe ahita akagurisha umuturage noneho iperereza ritangiye wa muturage afatanwa ka gatelefoni, abajijwe aho yagakuye ajya kwerekana uwakamugurishije (Umutekinisiye), umutekinisiye nawe avuga ko yakagurishijwe n’uyu mugabo wishwe arashwe ubwo yageragezaga gusimbuka imodoka yari iri aho yaje kwerekanira aho yiciye uwo muntu amukase ijosi.”

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko uwo mugabo yafatwashwe ubwo hakorwa iperereza hagendewe kuri ka gatelefoni ka nyakwigendera yaje kwemera ko ariwe wamwishe igihe bahuraga. Nyakwigendera amaze kwitaba Imana, umurambo we wahise ujyanywa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kiziguro gukorerwa isuzumwa. Mu gihe abo mu muryango we bakomezaga basaba ubuyobozi ko bashakirwa Ubutabera uwabiciye umuntu agahanwa nk’uko amategeko abiteganya. https://imirasiretv.com/umurwayi-yaketsweho-icyorezo-cya-marburg-bamushyira-mukato-kugeza-apfuye/

IZINDI NKURU WASOMA  Gutangira amakuru ku gihe byatabara ubuzima bwa benshi

IZINDI NKURU WASOMA  Hakozwe ‘operasiyo’ yataye muri yombi abantu 67 n’inganda 6 zirafungwa kubera ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved