Umugabo witwa Ddamulira Godfrey ukomoka mu gihugu cya Uganda, yatawe muri yombi na Polisi y’iki gihugu nyuma y’uko asanganywe uduhanga tw’abantu 24 ashobora kuba yarabikoreshaga nk’ibitambo by’abantu ndetse inavuga ko ashobora gukatirwa igihano cyo gufungwa burundu naramuka ahamijwe icyo cyaha.https://imirasiretv.com/umusirikare-bikekwa-ko-ari-uwa-congo-yarashe-ku-butaka-bwu-rwanda/

 

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Patrick Onyango, wavuze ko uyu mugabo ukekwaho gukora ibyo byaha azagezwa imbere y’Urukiko akaburanishwa bijyanye n’itegeko ryerekeye kurinda no kubuza gutanga igitambo cy’umuntu muri Uganda. Amakuru avuga ko hari n’ibindi bisigazwa by’inyamaswa n’imibiri na byo byasanzwe mu rusengero rwa Godfrey, ruherereye mu nkengero z’Umurwa mukuru i Kampala.

 

Polisi yatangaje ko igikomeje igikorwa cyo gushakisha ibindi bisigazwa muri urwo rusengero, kugira ngo irebe niba yahakura ibindi bisigazwa by’imibiri y’abantu. Onyango yakomeje avuga ko uyu mugabo wiyita umuvuzi, asanzwe ari umuvuzi gakondo ndetse ko akoresha imiti y’ibyatsi ikomoka ku bimera. Ariko ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo muri Uganda ryavuze ko ryitandukanyije na we. https://imirasiretv.com/umusirikare-bikekwa-ko-ari-uwa-congo-yarashe-ku-butaka-bwu-rwanda/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved