Polisi yatangaje agatendo yakoreye umusore wagaragaye mu masaha y’ijoro agiye kwiba

Polisi yatangaje ko yarashe umusore ukekwaho ubujura ubwo yari agiye kwiba muri kompanyi ya Real Constractors, ibi byabaye ahagana saa munani z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, bibera mu Mudugudu wa Nyabigugu mu Kagari ka Bajira mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro.

Uyu musore yafashwe ubwo yari agiye kwiba muri iyi kompanyi ifite ibikorwa ndetse n’ibikoresho byinshi birimo ibyuma by’imodoka. Nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro yabitangaje si ubwa mbere iyi kompanyi itewe n’abajura bashaka kwiba bimwe mu bikoresho byayo.

SP Twajamahoro avuga ko abo bajura bari bitwaje ibyuma birimo za ferabeto n’amabuye bagerageje gukubita abarinzi nyuma umwe muri ibyo bisambo akaraswa. Ati “Bashakaga kubakubita, maze umwe muri bo arashwe abanda bahita biruka.”

SP Twajamahoro yasabye abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru ku gihe ndetse bakiyambaza inzego z’umutekano mu gihe havutse ikibazo. Ati “Turakangurira abanyarwanda kugira nimero za telefone z’ubuyobozi bw’aho batuye, kugira ngo ni havuka ikibazo habeho gutanga amakuru byihuse.”

Akomeza avuga ko abari bazanye kwiba n’uwo warashwe birutse bagahita baburirwa irengero. Yavuze ko iperereza rigiye gutangira kugira ngo hamenyekane imyirondoro y’uwarashwe n’ibishoboka n’abirutse n’abo bamenyekane.

Inkuru Wasoma:  Kigali: RIB yataye muri yombi umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana arusha imyaka 43

Inkuru Wasoma:  Abantu 18 b’I Kayonza banze kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mituweri) ngo Yesu yarabishyuriye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved