banner

Polisi yatangaje ibyo igiye gukorera abapolisi banze guha uruhushya umubyeyi wari ufunzwe kugira ngo ajye kuvuza uruhinja rw’amezi atatu bari bamufunganye

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangira iperereza ku bapolisi bayo ni nyuma y’uko ababyeyi babiri bari bafungiwe kuri sitasiyo ya Nkanka mu mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, basabye uruhushya aba bapolisi rwo kujya kuvuza umwana w’amezi 3 wari wahafatiwe n’uburwayi ariko bakabangira, ahubwo bakavuga ko n’iyo yapfa ntacyo Igihugu cyaba gihombye.

Ikinyamakuru RadioTv10 dukesha iyi nkuru, cyatangaje koi bi byabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena 2024, ubwo ababyeyi babiri aribo Nyirahabimana Claudine na Umumararungu Adorata bari bafunzwe bakekwaho kwiba ibase mu gihe umwe muri bo yavugaga ko ari iye.

Mu masaha y’igicuku umwana wa Nyirahabimana ufite amezi atatu yararembye, basaba uburenganzira bwo kuba yavurwa ariko Abapolisi bababwira ko aha nta mpuhwe z’abana zihaba.

Nyirahabimana yagize ati “Umwana yaradiyaye cyane bishoboka, ndavuga nti ‘reka bucye nsabe uburenganzira njye kumuvuza’, umupolisi witwa Louise twarabimubwiye aravuga ati ‘nta mpuhwe tugira hano’ turaceceka twigira inama yo gushaka undi tubibwira, tubibwiye undi mupolisi witwa Placide na we aratubwira ngo ‘nta mpuhwe tugira kuko umwana umwe apfuye atari igihugu cyose cyaba gipfuye.”

Iyi mvugo y’uyu mupolisi yababaje aba babyeyi cyane, nyamara uwo mwana w’uruhinja amerewe nabi. Aho bahise bavuga ko uyu mupolisi wavuze gutyo yaba yaribeshye kuko umwana ashobora kuzaba umuntu ukomeye. Umumararungu yagize ati “Ibyo bintu byaratubabaje cyane. Umwana w’amezi atatu arapfa iki nawe? Kuki Igihugu kitaba gihombye, ejo ntabwo yaba ari umupolisi cyangwa akaba umusirikari n’ibindi n’ibindi?.”

Inkuru Wasoma:  Umugore yatewe icyuma n'umusinzi yasabaga ko agabanya ijwi kuri telefone

Aba babyeyi bavuga ko uretse kuba barangiwe kujya kuvuza abana, banangiwe kwakira ingemu y’igikoma cyari kizaniwe uwo mubyeyi kugira ngo abone amashereka yo konsa uwo mwana. Ibi bituma hari abaturage basanga mu gihe umugore ufite umwana muto hari ibyo akurikiranyweho bituma afunganwa n’umwana, bidakwiye ko umwana yimwa uburenganzira kuko we ntacyo aba abazwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, akimara kumva amajwi y’aba baturage bagaruka ku mazina y’abapolisi babiri babahemukiye ubwo bari muri gereza, yabwiye RadioTv10 ko hagiye gukorwaho iperereza kugira ngo bamenye ukuri kwabyo. Ati “Turabanza kumenya niba koko byarabaye. Bibaye ari byo abo bapolisi bashobora guhanwa. Tugiye kubikurikirana.”

Ku rundi ruhande kandi n’ubwo aba babyeyi bagaya imyitwarire y’abo bapolisi babiri, bashimira undi mupolisi witwa Rugamba ngo wabahumurije.

Aba babyeyi kandi baje kujyanwa mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (transit center) aho uwo mwana yaboneye ubuvuzi, ariko nyuma y’iminsi micye baza kurekurwa nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Umurenga wa Gihundwe bwari bumaze kubona ko barenganyijwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!