Polisi ya Koreya y’Epfo yatangiye gukora iperereza kuri Perezida w’iki gihugu, Yoon Suk Yeol, ku cyaha cyo kwigomeka ku butegetsi.
Ni amakuru yatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi ya Koreya y’Epfo rishinzwe ubugenzacyaha, Woo Jong-soo.
Woo Jong-soo yavuze ko Perezida Yoon Suk Yeol akekwaho icyaha cyo kwigomeka ku butegetsi, biturutse ku bibazo bimaze iminsi muri iki gihugu.
Ibibazo bya politike Koreya y’Epfo irimo byatangiye ku wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, ubwo mu buryo butunguranye Perezida yatangarizaga kuri televiziyo ko igihugu yagishyize mu bihe bidasanzwe.
Yavuze ko hari abadepite bafite umugambi wo gukuraho abayobozi b’ingenzi muri Guverinoma n’abashinjacyaha bakuru, kandi ngo bamaze igihe bagerageza guhagarika ubuzima mu gihugu. Yavuze ko bakorana na Koreya ya Ruguru.
Ku ngoro y’Inteko yiganjemo benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi, hoherejwe abapolisi n’abasirikare, bari biteguye guta muri yombi abitwa abanzi b’ibihugu.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bahise baterana bahatira Perezida gukuraho ibi bihe bidasanzwe, arabyubahiriza, ariko hahita havuka imyigaragambyo y’abasaba ko uyu mugabo yegura.
Iki cyaha cyo kwigomeka ku butegetsi Perezida Yoon akurikiranyweho gishingiye kuri iki cyemezo yafashe cyo gushyira igihugu mu bihe bidasanzwe. Mu bandi bari gukorwaho iperereza harimo kandi Minisitiri w’Umutekano na Minisitiri w’Ingabo, Kim Yong-hyun we wanahise yegura.