Polisi yo mu mujyi wa Hoima muri Uganda yataye muri yombi Pasiteri Denis Kintu, wagaragaye mu mashusho akubita abayoboke mu rusengero rwe rwo muri uwo mujyi. Pasiteri Kintu wavugaga ko inkoni akubita abayoboke be ari iy’ibitangaza, arashinjwa ibyaha 18 birimo gucuruza abantu, kubahutaza n’ubuhezanguni bushingiye ku idini.
Ubwo aya mashusho yajyaga hanze, abantu benshi bibajije uburyo umuntu wiyita uw’Imana yitwara gutyo. Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Albertine, ASP Hakiza Julius Allan, yavuze ko Pasiteri Kintu yahamagajwe n’inzego z’umutekano agahatwa ibibazo agasubiza ko ibyo yakoze byo gukubita abayoboke byari ukwerekana ibyo Yesu yakoreye abo yasanze bacururiza mu rusengero.
Inzego z’umutekano kandi zasanze uru rusengero rukora mu buryo butemewe kuko nta byangombwa bitangwa n’inzego zibishinzwe rufite. Hafashwe umwanzuro wo guta muri yombi pasiteri Kintu n’abandi bantu bane ari bo; Mugisha James, Mbabazi Stella, Tusiime Twaha na Nsiimwe Billa. Aba bose bafungiwe kuri polisi ya Hoima.
Mu gushaka ibimenyetso kandi hakozwe isaka mu rusengero hasangwamo inkoni eshatu uyu Pasiteri yakubitaga abayoboke be. Polisi yasabye Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu gukurikirana ibibazo nk’ibi by’abiyita abahanuzi bakica umurimo w’Imana.
Mbu yabagamba tebajja kumuziza mabega 🤭😅 pic.twitter.com/HOFSPXmIK8
— Wilber.K (@WKushaba) September 1, 2022