Inzego z’umutekano zo mu gihugu cy’u Buyapani, zatangaje ko zataye muri yombi umugabo w’imyaka 38 y’amavuko, kubera guhamagara umugore bashakanye kuri telefone inshuro zirenga 100 ku munsi yiyoberanyije, kandi no mu gihe amwitabye ntagire icyo avuga agaceceka kugeza ubwo umugore akupye telefoni. https://imirasiretv.com/yago-pon-dat-agiye-kwiyunga-nabarimo-bruce-melodie-na-murungi-sabin-amaze-iminsi-yandagaza/

 

Uyu mugore w’imyaka 31 y’amavuko, avuga ko guhera ku wa 10 Nyakanga 2024, aribwo yatangiye kujya yitaba telefoni zidasanzwe, z’umuntu wamuhamagaraga yamwitaba agaceceka ntavuge kugeza akupye kubera umujinya. Avuga ko uyu muntu yajyaga amuhamagara buri munsi kugeza n’ubwo yahamagaraga inshuro zisaga 100 ku munsi, kandi telefone akoresha itagaragara kugira ngo ayikure mu zishobora kumuhamagara (ibyo bita to block).

 

Icyakora ngo ku bw’amahariwe ntabwo iyi nimero yajyaga imuhamagara mu masaha y’ijoro cyangwa se igihe ari kumwe n’umugabo we. Ibyo rero ngo ni byo byatumye atangira kwibaza cyane uwo muntu waba amuhoza ku nkeke yo kumuhamagara kuri telefoni, niba ataba ari umugabo we. Avuga ko iyo nimero yakomeje kujya imuhamagara kugeza ukwezi kwa Nyakanga kurangiye, kugeza mu ntangiriro za Kanama.

 

Uwo mugore uvuga ko yari yaramaze kurambirwa, avuga ko yakomeje atekereza uburyo yabona uwo muntu umuhoza ku nkeke gusa ngo agakomeza gukeka umugabo we, kuko ngo yabonaga igihe adahamagarwa n’iyo telefone ari igihe babaga bari kumwe mu buriri cyangwa se afite iyo telefone ari gukina ‘games’. Yahise atanga ikirego kuri Polisi ayisaba gukurikirana uwo muntu umuhoza ku nkeke, gusa ayibwira ko asanzwe akeka umugabo we nyuma y’igenzura yakoze.

 

Nyuma y’iperereza ryakozwe na polisi, yasanze koko ibyo umugore yatinyaga ari byo, yemeza ko umugabo we ari we umuhoza kuri iyo nkeke ya telefoni. Uwo mugabo yatawe muri yombi ku itariki 4 Nzeri 2024, afatiwe mu gace kitwa Amagasaki basanzwe batuyemo, akurikiranyweho kwica itegeko ryo mu Buyapani ribuza guhoza undi ku nkeke.

 

Polisi yatangaje ko ari ubwa mbere ibonye aho umugabo ashyira umugore we ku nkeke yo guhora amuhamagara kuri telefoni kandi babana mu nzu imwe, kuko mu ibazwa ubwo Polisi yamubaza impamvu ahoza umugore we ku nkeke, yagize ati “Nkunda umugore wanjye, rero naramuhamagaraga kuri telefoni singire icyo mvuga. Mbese guhora muhamagara byagaragazaga urukundo mufitiye.” https://imirasiretv.com/yago-pon-dat-agiye-kwiyunga-nabarimo-bruce-melodie-na-murungi-sabin-amaze-iminsi-yandagaza/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved