Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho gutuka perezida n’abayobozi bakuru

Umugabo witwa Seleman Hagayi wo muri Tanzaniya ahitwa Kigamboni yatawe muri yombi na polisi yo muri icyo gihugu akurikiranweho gutuka abayobozi bakuru b’igihugu harimo na perezida Samia Suhulu Hassan.

 

Mu kiganiro n’itangazamakuru, polisi yo muri iki gihugu yavuze ko nyuma y’iperereza hafashwe uyu mugabo Seleman n’abandi 18 bakwirakwije amashusho arimo imvugo nyandagazi n’ibitutsi ku bayobozi bakuru b’igihugu harimo na perezida, aho nyuma yo gukora iyo video bayikwirakwije ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Tiktok.

 

Uretse gutuka abo bayobozi bakuru b’igihugu, uyu mugabo na bagenzi be batesheje agaciro abo bayobozi. Icyakora ntabwo hatangajwe amazina y’abandi bayobozi batutswe n’abo bagabo. Polisi yavuze ko Seleman na bagenzi be bazashyikirizwa ubutabera mu minsi iri imbere.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka