Polisi y’igihugu cya Kenya yataye muri yombi umugabo bivugwa ko ari umwicanyi ruharwa, ukekwaho kuba ari we wihishe inyuma y’urupfu rukabije rw’abagore icyenda, aho imibiri yabo yatemaguwe yabonetse muri ahacukurwaga kariyeri hatagikoreshwa hari hasigaye hajugunywa imyanda.

 

Polisi ivuga ko Jomaisi Khalisia w’imyaka 33, yemeye ko yishe abagore 42 kuva mu 2022, harimo n’umugore we bwite. Ukekwaho icyaha yafatiwe mu kabari mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024 ubwo yari arimo kureba umukino wa nyuma wa Euro.

 

Abantu muri Kenya barakaye cyane kuva babona umurambo wa mbere wari washwanyagujwe wabonetse ku wa Gatanu muriKariyeri ya Mukuru i Nairobi. Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iperereza ku byaha (DCI), Mohamed Amin yagize ati “Yiyemereye ko yashutse, yica kandi ajugunya imirambo y’abagore 42 aho bajugunywe, bose bishwe hagati ya 2022 ndetse no ku wa kane tariki ya 11/7/2024.”

 

Mohamed Amin yakomeje avuga ko ko nyuma yo gufatwa kwe, ukekwaho icyaha yajyanye n’abapolisi aho yabaga nko muri metero 100 uvuye aho icyaha cyakorewe. Polisi yeretse itangazamakuru bimwe mu bintu bivugwa ko byakuwe mu nzu ukekwaho icyaha yabagamo, birimo terefone 10, mudasobwa igendanwa, indangamuntu n’imyambaro y’abagore.

 

Basanze kandi umuhoro bikekwa ko wakoreshwaga mu gutema abahohotewe, n’imifuka icyenda yakoreshwaga mu gutunda imirambo. Polisi ivuga ko abishwe bari hagati y’imyaka 18 na 30 kandi bose bishwe mu buryo bumwe. Polisi kandi yavuze ko bakomeje kubaza ukekwaho icyaha kugira ngo bamenye icyateye ubwo bwicanyi kandi ko azashyikirizwa urukiko ku wa Kabiri

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved