Umupolosi witwa Iradukunda Majorique wo mu gihugu cy’u Burundi, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano (polisi), nyuma yo gusinda akarasa inka zirindwi z’abaturage, ebyiri zigahita zipfa mu gihe eshantu zakomeretse bikomeye. https://imirasiretv.com/biravugwa-ko-umugore-yibye-amafaranga-menshi-yumugabo-bararanye-amaguru-ye-agahinduka-ibinono/

 

Aya mahano yabereye mu Mujyi wa Gitega, muri kiriya gihugu ndetse ngo ni nyuma y’uko azibonye zibyagiye ku kibuga cya Basketball cya Mubuga, agahita afata imbunda yari afite agatangira kuzirasa. Ni mu gihe ba nyirinka batangaje ko bahise bajya kurega uwo mupolisi kubera ubugizi bwa nabi yakoreye inka zabo ndetse ngo bategereje ko aburanishwa, na bo bagahabwa ubutabera.

 

Umuyobozi wa Zone ya Mubuga aya mahano yabereyemo, Sindayihebura Elie, yavuze ko kugeza nanubu hataramenya impamvu uyu mupolisi yakoze ubwo bugizi bwa nabi, bityo nawe agahuza n’abaturage bavuga ko yabikoze kubera ubusinzi dore ko yari ateruye icupa ry’inzoga. https://imirasiretv.com/abantu-bagera-kuri-62-bitabye-imana-bazize-impanuka-yindege-iteye-ubwoba/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved