Nyuma y’uko mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, umwana w’imyaka 15 y’amavuko yashyize amashusho ku rubuga rwa ‘Facebook’ ari kwihehesha umupira uriho ifoto ya Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, Polisi yahise imuta muri yombi kugira ngo asobanure impamvu yabikoze. https://imirasiretv.com/mutesi-scovia-yasubije-abakomeje-kwibaza-byinshi-ku-muryango-we/
Uyu mwana witwa Sydney Moussavou Kouma afungiwe i Port-Gentil, umurwa mukuru w’ubukungu w’igihugu cya Gabon. Uyu mwana yashyize videwo ku rubuga rwa Facebook, imugaragaza afata ‘t-shirt’ iriho ifoto ya Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema, hanyuma akamanura ipantalo yari yambaye, noneho akihehesha uyu mwenda, aho bivugwa ko yari ashaka kumenyekana mu gihe gito.
Ikinyamakuru RFI dukesha iyi nkuru kivuga ko aya mashusho yahererekanyijwe n’Abanya-Gabon benshi ndetse bagatanga ibitekerezo bagaragaza ko batishimiye imyitwarire y’uyu mwana. Bikimara kuba yahise atabwa muri yombi, ajyanwa ku Biro bya Guverineri w’Intara ya Moyen-Ogooué, Paul Ngom Ayong, aho imbere ye yasabye imbabazi Gen. Oligui Nguema.
Uyu musore usanzwe ari umunyeshuri, yafunzwe ashinjwa guhindanya isura y’Umukuru w’Igihugu, ubwo yari ageze imbere ya Guverineri Paul Ngom Ayon yasabye imbabazi Perezida Gen. Oligui Nguema, ku bw’ibyo yakoze agira ati “Ndasaba imbabazi Perezida w’inzibacyuho. Ntabwo nasuzumye uburemere bw’ikibi namukoreye.”
Uretse uyu musore wasabye imbazi na sogokuru we witwa Junior Boulikou, yazisabye atakamba agora ati “Nahuye n’iki kibazo kibabaje kandi gikomeye, ndashaka gusaba, mu bushobozi bwanjye bubiri nka sekuru w’uregwa na Perefe wa Etimboué, imbabazi z’abayobozi ba Repubulika, bayobowe na Perezida wa Repubulika, Umukuru w’igihugu na Brig. Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema.” https://imirasiretv.com/mutesi-scovia-yasubije-abakomeje-kwibaza-byinshi-ku-muryango-we/
Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema