Polisi yatunguwe no gusanga uwo yahigaga ngo imute muri yombi ari mugenzi wabo

Polisi y’igihugu cy’u Burundi (PNB) yatangaje ko yataye muri yombi Adjudant Alexis Vyamungu usanzwe ukorera iyi polisi mu bugenzuzi bukuru, aho yafatanwe n’abandi bantu babiri atwaye magendu y’ibicuruzwa bitandukanye kuri bariyeri ya Nyamitanga mu Ntara ya Cibitoke, nyuma yo kugerageza gucika abapolisi bamuhagaritse ariko ntibimuhire.

Amakuru avuga ko ibi byabaye ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024, ubwo abo bantu bari mu modoka ya yo mu bwoko bwa KIA bangaga guhagarara inshuro ebyiri kuri bariyeri za polisi ngo basakwe. Byabaye ngombwa ko polisi irasa kugira ngo ibahagarike kuko bari banze gukurikiza andi mabwiriza yose bahabwa na polisi yo mu muhanda.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Ikiriho, abapolisi bo kuri station ya komini ya Gihanga bashinzwe gusaka imodoka kuri bariyeri ya Kagwema, bakiriye ubutumwa bwa bagenzi babo bari Nyamitanga. Bati “Allo! jeep ya KIA E 1832A. Yanze kumva itegeko, namwe murebe icyo mukora!”

Aba bagabo banze gukurikiza amabwiriza ndetse banageze kuri bariyeri ya Kagwema banga guhagarara, kuko ubwo bahagarikwaga uwari utwaye yagerageje gusubira inyuma, habura gato ngo agonge umupolisi umwe, ni bwo mugenzi we yahise atangira kurekura amasasu ayerekeza kuri iyi modoka.

Icyakora aba nyibahiriwe kuko ubwo bageraga kuri bariyeri ya Nyamitanga bahasanze abapolisi biteguye kandi biyemeje kubahagarika. Aba bapolisi bamaze kubahagarika batunguwe no gusanga Alexis Vyamungu usanzwe ari umupolisi mugenzi wabo, ukorera ku cyicaro gikuru ari we wari utwaye iyo modoka, ari kumwe n’abandi bantu babiri aribo Ildephonse Nibitanga na Landry Irakoze.

Polisi yahise isaka iyi modoka basanga harimo ibintu byinshi bya magendu birimo ibitenge 6, fromage 5, mudasobwa imwe yo mu bwoko bwa Dell n’amacupa ya likeri, arimo amacupa 12 ya Fiole Réserve 2020, amacupa 24 ya champagne Veuve Clicquot n’ibindi byinshi.

Inkuru Wasoma:  Mama Sava yavuze k’umuntu umuryarya umwita inshuti ye amugenera ubutumwa bukomeye cyane

Soma indi nkuru ukanze aha:

Umwarimu w’i Nyanza ukurikiranyweho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17 yakoze ibyo batakekaga

Inkuru Wasoma:  Umugabo yishe urw’agashinyaguro umwana yabyaranye n’umukobwa abapfumu bamurangiyeho ubukire

Soma indi nkuru ukanze aha:

Umwarimu w’i Nyanza ukurikiranyweho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17 yakoze ibyo batakekaga

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved