banner

Polisi yinjiye mu kibazo cy’umunyamakuru wa BTN TV watewe umuti uryana mu maso n’abapolisi

Umunyamakuru Bihoyiki Ibarushimpuhwe Kevin Christian umenyerewe mu gukora amakuru kuri television ya BTN TV, yatangaje ko kuwa 1 gicurasi 2023 ubwo yari mu karere ka Nyarugenge ahitwa Downtown, abapolisi bamuteye ibyuka bijyana mu maso azira gufata amashusho ku nkuru yari abonye aho ngaho. Yavuze ko intandaro ya byose ari uko hari umugore utwite inda nkuru yahasanze abashinzwe umutekano bambaye imyenda isanzwe bamufashe kubwo kuba ari umuzunguzayi, na we ari gutakamba ngo bamubabarire ariko abari aho hafi bagaragaza ko batabyishimiye.

Ibarushimpuhwe yakomeje atangaza ko yatangiye kuganira n’abaturage bari aho ngaho anafata amashusho ngo bamuhe ubuhamya, ari bwo umupolisi umwe muri babiri bari aho ngaho ngaho yahise amwegera amutera umuti uryana mu maso yari afite mu kuboko kw’iburyo. Yavuze ko babanje kumwaka ibikoresho yari afite, ubundi bamwambika amapingu, ari nako abaturage bari aho ngaho batakambaga ngo barekure uwo mubyeyi ukuriwe, aribwo babashyize mu modoka n’abandi bazunguzayi bakabajyana kuri kasho aho yavuze ko itari ifite n’idirishya cyangwa itara.

Nyuma nibwo umunyamakuru ukorana na Ibarushimpuhwe, Ndahiro Valens papy yamenye aya makuru maze akandika kuri twiter amenyesha polisi ko abakozi bayo bateye urusenda mu maso umukozi bakorana, polisi imusubiza ko akoze cyane mu gutanga ayo makuru bityo bgiye kubikurikirana. Ibarushimpuhwe yatangaje ko aho bari bafungiwe uko bari batandatu harimo n’umwe wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda usigaye akorera ishami ry’inkeragutabara muri Nyamagabe, hageze umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali CIP Sylivestre Twajamahoro akabiseguraho maze agasaba ko bafungurwa.

Inkuru Wasoma:  Israel Mbonyi yatumiwe mu gitaramo gikomeye mu Bubiligi

Yagize ati “umuvugizi wa polisi yavuze ngo ‘nyabuna aba ni abafatanyabikorwa’ bankuramo amapingu, turaganira dusobanura uko byagenze” umuvugizi wa polisi kandi yanahamagaye BTN TV, ubuyobozi bwayo burahagera n’uyu munyamakuru babahesha ibikoresho bya bo byari byafatiriwe. Yakomeje avuga ko ariko yasanzwe amashusho yari yafashe yasibwe, aho ahamya ko yasibwe na bamwe bari bambaye imyenda isanzwe. Src:Bwiza

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved