banner

Polisi y’u Rwanda (RNP) iri gushaka abakozi bita ku isuku y’imbwa

Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu itangazo yashyize hanze yamenyesheje abifuza gupiganira akazi ko kwita ku isuku y’imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano, ko bakwandika amabaruwa asaba akazi ndetse agomba kuba yujuje ibirimo kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire.

Iri tangazo ryashyizwe hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, ryashyizweho umukono na Komiseri ushinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda, ACP Jacques Burora.

Iri tangazo kandi rigaragaza ibisabwa ku bifuza ako kazi birimo “ibaruwa yandikiwe Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Polisi y’u Rwanda, kuba ari umunyarwanda, kuba azi kwandika no gusoma neza Ikinyarwanda, afite ubuzima buzira umuze, kuba yarigeze akorana n’inzego z’umutekano yaba ari akarusho no kugaragaza icyemezo cy’ubudahemuka mu mico no mu mfifatire.”

Inkuru Wasoma:  Bamwe mu bayobozi b’Intara n’Uturere by’amajyaruguru bakuwe ku mirimo kubera kutuzuza inshingano zabo

Polisi yagaragaje ko amabaruwa asaba akazi ndetse n’ibindi byose bigomba kuba yaratanzwe ku biro by’Umuyobozi Ushinzwe abakozi muri Polisi bitarenze ku wa 05 Werurwe 2024. Yavuze ko kandi hari inzobere zifite ubuhanga buhanitse zirimo abaganga, abazigaburira n’abita ku isuku n’imibereho myiza yazo buri munsi.

Umuganga ukurikiranira hafi ubuzima bw’imbwa, CIP Dr. Robert Mugabe, yagarutse ku bijyanye n’uko imibereho n’isuku yazo byitabwaho, ati “Buri gihe dusuzuma ubuzima bwazo kandi tukazigaburira dukurikije ibilo byazo, ubuzima bwazo n’imirire byitabwaho cyane. Zirya rimwe mu masaha 24, kandi buri mbwa irya hafi amagarama 500.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved