Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yatangakje ko yafatanye umugore wo mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu ho mu Karere ka Rubavu, amacupa 418 y’amavuta yangiza uruhu azwi nka mukologo. https://imirasiretv.com/coach-gael-yagaragaje-ko-yifuza-kuyobora-ikipe-ya-rayon-sports-fc/

 

Amakuru dukesha Polisi y’u Rwanda avuga ko ifatwa ry’uyu mugore ryabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ryagizwemo uruhare n’umuturage wahaye amakuru Polisi y’u Rwanda. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko uyu mugore yafashwe ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru n’umuturage.

 

Yagize ati “Ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo, abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu, bafatiye mu cyuho, umugore w’imyaka 37, wari ubitse iwe mu rugo, mu Mudugudu wa Mubuga, amavuta atemewe yangiza uruhu, bakunze kwita Mukologo, ari naho yayacururizaga.”

 

Uyu mugore yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Gisenyi ndetse n’amavuta yafatanywe, kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha akurikiranyweho. SP Karekezi yagiriye inama abakora ubucuruzi, kwirinda kurarikira inyungu z’umurengera bavana mu bucuruzi nk’ubu butemewe, bakayoboka ubucuruzi n’indi mirimo itabashyira mu kaga ko kuba bafatwa bikabashora mu gihombo ndetse no kuba babifungirwa.

 

Icyo amategeko y’u Rwanda ateganya

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe nk’umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n’ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. https://imirasiretv.com/coach-gael-yagaragaje-ko-yifuza-kuyobora-ikipe-ya-rayon-sports-fc/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved