Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe umunyeshuri ukomoka muri Liberia nyuma yo gushyamirana n’abashinzwe umutekano wa Kaminuza ya East African University Rwanda.
Ibyo bibaye nyuma y’uko amashusho y’iyo mirwano yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uwo munyeshuri arwana n’abasekirite b’iyo kaminuza.
David Ikechukwu, wari umunyeshuri mu mwaka wa mbere, bivugwa ko yari amaze iminsi yarirukanwe n’akanama k’ishuri gashinzwe imyitwarire kubera imyitwarire idahwitse.
Bitangazwa ko ku wa Gatanu, tariki 7 Werurwe 2025, Ikechukwu yagarutse kuri kaminuza asaba ubufasha bwo gusubira iwabo, avuga ko yataye ibyangombwa bye.
Gusa, abashinzwe umutekano wa kaminuza bamubujije kwinjira, bikurikirwa no gushyamirana gukomeye. Amashusho yafashwe n’abari aho agaragaza uwo munyeshuri n’abasekirite barimo umugabo n’umugore, barwana bikomeye. Umwe mu basekirite w’umugore yagaragaye asunikwa hasi, ariko nyuma aza kwihagurutsa, agasubira mu mirwano.
CIP Wellars Gahonzire, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye itangazamakuru ko Ikechukwu yamaze gutabwa muri yombi, kandi bishoboka ko Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rumusubiza iwabo. Yongeyeho ko n’abasekirite bakurikiranywe ku myitwarire bagaragaje, kuko basabwa gukora kinyamwuga.
CIP Gahonzire yavuze ko umuntu wese uri mu Rwanda asabwa kubaha amategeko, hatitawe ku gihugu akomokamo. Yagize ati: “Ubutumwa ni uko twibutsa Abaturarwanda kubaha no gukurikiza amategeko agenga igihugu cyacu, ndetse tuributsa abakozi b’ibigo byigenga bishinzwe umutekano gukora kinyamwuga.”
Iki kibazo kije nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize hagaragaye urugomo rwakozwe n’abanyeshuri b’abanyamahanga, barimo abaturuka muri Sudani y’Epfo biga mu Rwanda. Icyo gihe, Polisi y’Igihugu yari yatangaje ko ibikorwa nk’ibyo bidakwiye kandi ababigiramo uruhare bose bazakurikiranwa n’amategeko.