Umusore w’imyaka 19 uvuka mu karere ka Kirehe Umurenge wa Mpanga, akagali ka Mpanga umudugudu wa Rurambi II, yaguwe gitumo na polisi y’u Rwanda arimo gutsimbura televiziyo yari yibye aho yari yayihishe akimara kuyiba. Ibi byabereye mu murenge wa Nasho, akagali ka Kagese, umudugudu wa Nyakazinga, ari naho yayibye ku mugoroba wo kuwa 30 Nyakanga.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizerimana yavuze ko gufatwa k’uyu musore byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wibwe, aho yavuze ko uwo musore yavuye iwabo aza mu rugo rwe asanga badahari aca urugi rwo mu gikari yinjira mu nzu yiba iyo televiziyo yo mu bwoko bwa Flat screen B box 24.
Uwo musore amaze kuyiba yabonye ntaho yayinyuza kuko yaketse ko abantu bamubona, ayihisha mu rutoki arenzaho ibikenyeri, ubwo nyir’urugo yatahaga agasanga televiziyo ye ntayo ihari, yahise abimenyesha polisi hatangira ibikorwa byo kuyishakisha.
SP Twizerimana avuga ko uwo musore yitwikiriye ijoro saa tatu, aza gukura televiziyo aho yari yayihishe ariko kubera ko polisi yari yahawe amakuru mbere, bahise bamufatira mu cyuho muri ayo masaha ayitwaye. Icyakora umusore yemeye icyaha avuga ko yaciye urugi akiba iyo televiziyo amaze kubona ko ba nyir’urugo badahari.
Icyaha cyo kwiba uyu musore akurikiranweho naramuka agihamijwe n’urukiko, azahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.
Kwinjira aho utemerewe kwinjira, guca icyuho cyangwa kurira aho utemerewe kwinjira aramutse abihamijwe n’urukiko, ibihano tuvuze haruguru byakwikuba kabiri.