banner

Polisi y’u Rwanda yahishuye impamvu impanuka z’abanyonzi zagabanyutse cyane

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ingamba zo kubuza amagare kugenda n’ijoro byatumye impanuka zakorwaga n’abanyonzi ndetse n’abagenda ku magare zigabanuka kubera kubahiriza amategeko, ni nyuma y’uko abagendera ku magare bose bahawe kutarenza isaha ya saa 18h:00 bari mu muhanda.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, aho avuga ko nyuma yo kubona ko amagare ari mu binyabiziga biteza impanuka mu masaha ya n’ijoro hagashyirwaho ingamba zo kuba bamaze kuva mu muhanda mu masaha ya nimugoroba byagabanyije umubare w’abahitanwa n’izo mpanuka.

Icyakora ngo nubwo iki cyemezo cyasaga n’ikigoye abatwara amagare cyane mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Mijyi itandukanye avuga ko byatanze umusaruro mwiza kuko abaguye n’abakomerekeye mu mpanuka bagiye bagabanuka mu buryo bugaragara.

Yavuze ko mu mezi atanu ashize umubare w’abaguye mu mpanuka z’amagare wagiye ugabanuka kuko mu kwezi kwa Mbere hapfuye abantu 20, mu kwezi kwa Kabiri hapfa abantu 15, mu kwezi kwa Gatatu hapfa abantu 15, mu kwa Kane hapfa abantu 10 naho mu kwezi kwa Gatanu hapfa Batandatu (6). Mu gihe abakomerekeye mu mpanuka z’amagare mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka bari 106 naho mu kwezi kwa Kabiri ni 98 mu kwezi kwa Gatatu ni 80 mu kwezi kwa Kane ni 73 mu kwezi kwa Gatanu ni 45.

Inkuru Wasoma:  Abanyonzi bahawe isaha ntarengwa bari mu muhanda, hashyirwaho ibihano bikomeye k’umunyonzi uzayirengaho

ACP Rutikanga avuga ko kuba amagare bayabuza kugenda nijoro ari uko nta matara aba afite kandi kugenda mu mwijima biteza ibyago byinshi byo gukora impanuka. Ati “Ubu barabyumva neza kuko nabo ayo masaha y’ijororo baba bazi ko bagomba kujya mungo zabo ndetse abatwara abagenzi n’ibintu bakirinda gutwara imizigo hatabona.”

Abanyonzi n’abandi bagenda ku magare basanga inama bagiriwe na Polisi y’igihugu ari nziza kuko wasangaga kugenda n’ijoro bituma bahura n’impanuka za hato na hato nk’uko bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru babyiyemereye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved