Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yarasiye abantu batatu mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi, nyuma yo gutema abaturage bari mu kabari gaherereye muri ako gace.

 

Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025, ahagana saa saba z’amanywa, nk’uko amakuru atangwa na bamwe mu baturage yabihamije.

 

 

Abantu batatu bivugwa ko ari bo bateye abaturage bari mu kabari, bakabakomeretsa hakoreshejwe intwaro gakondo zirimo imihoro. Nyuma y’ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, Polisi yaje kurasa batatu nyuma y’uko bari bashatse no gutema abapolisi bafite imbunda.

 

 

Polisi y’u Rwanda yo mu Ntara y’Amajyepfo yemereye itangazamakuru iby’aya makuru, ivuga ko koko habayeho ibyo bikorwa byo gutema abaturage, hanyuma abakekwaho kubigiramo uruhare bakaraswa.

 

 

Nta byinshi biratangazwa ku mpamvu yaba yateye ibi bikorwa cyangwa se inkomoko y’aba bateye abaturage. Ariko amakuru avuga ko hari abaturage bakomeretse kandi bari kwitabwaho n’abaganga.

 

 

Kugeza ubu, inzego z’umutekano yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane imvano y’iki gikorwa cyahitanye ubuzima bw’abantu batatu.