Mu masaha y’ijoro ryo ku wa 20 Gicurasi 2024, Polisi y’igihugu cy’u Rwanda yarashe Umuyobozi wungirije w’akagari [SEDO] ka Murambi ko mu Murenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu, witwa Bibutsuhoze Pio, nyuma yo kumwibeshyamo umugizi wa nabi.

 

Amakuru avuga ko uyu SEDO yari kumwe n’uhagarariye inkeragutabara mu Murenge bari kuri Moto, bagatangirwa n’abagizi ba nabi, bagahita batabaza. Icyakora ngo ubwo Polisi yatabaraga, uyu SEDO yarashwe akaguru ndetse ngo hari n’abagizi ba nabi bafashwe, kuri ubu bakaba bafungiwe kuri Polisi kandi ko iperereza rigikomeje ku buryo hari n’abandi bashobora gufatwa.

 

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, aho yavuze ko uriya muyobozi yakomerekejwe na Polisi ubwo yari itabaye, ariko ngo kuri ubu ari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi, akaba ari ahasanzwe hakirirwa indembe.

 

Yagize ati “Kugeza ubu ntiturasobanukirwa niba yari umwe mu batabaye, cyangwa niba yari umugenzi wari kuri moto. Gusa yakomerekeye mu gutabara kwa Polisi, kandi iperereza rirakomeje.”

 

ACP Rutikanga yakomeje ahumuriza abaturage ibizeza ko inzego zishinzwe umutekano ziri maso, mbere yo kubasaba ubufatanye mu gutangira amakuru ku gihe, kuko bitanga umusaruro mu gucunga umutekano.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.