Mu gihe hashize imyaka 5 Camera zo ku mihanda zahawe akabyiniriro ka Sofia zitangiye gukoreshwa hano mu Rwanda, kugira ngo hagenzurwe uko abashoferi bubahiriza umuvuduko wagenwe bitewe n’aho bageze, hari abantu benshi biganjemo abakora ubutwazi bakunze gushinja Polisi gukoresha izi Camera ishaka amafaranga, aho gukora ibyo zazaniwe.
Iki gikorwa cyo kuzana Camera kigitangira iya mbere igenzura umuvuduko yashinzwe mu karere ka Bugesera, hari mu mwaka w’2019. Nyuma yaho izi Camera zakwirakwijwe mu gihugu hose mu rwego rwo kwifashisha ikoranabuhanga mu mirimo ya buri munsi ya Polisi y’u Rwanda.
Icyakora hashize igihe kirekire abantu bakomeza kwinubira iri koranabuhanga cyane cyane Camera zimurwa aho zigenda zishingwa ahantu hanyuranye. Izi zikaba zishobora kuba zihana benshi kurusha izishinze ahantu hamwe zitimurwa kuko usanga zo abashoferi baba baramaze kumenya aho ziri ku buryo bazigeraho bamaze kuringaniza neza umuvuduko ujyanye n’aho ziri.
Abazinubira bavuga ko Polisi izihisha mu bihuru ku buryo bibagora kuzibona, bagahamya ko icyo Polisi iba igamije ari ukubaca amafaranga aho kubarinda impanuka. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, asobanura ibijyanye n’imikorere ya camera, yaamaze impungenge abakunze kuzibazaho anahishura ikintu benshi bashobora kuba batari bazi.
Yagize ati “Hashingiwe ku mikoreshereze yazo; hari ubwoko bubiri bwa camera zifashishwa mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga; camera zishinze ku muhanda, benshi bakunze kwita ‘Sophia’ na camera zimurwa n’abapolisi bari ku kazi. Izi camera zishyirwa mu ntera ya metero nkeya uturutse ahari icyapa kigaragaza umuvuduko ntarengwa wateganyijwe, zigahana abatwaye ibinyabiziga barengeje uwo muvuduko.”
Yakomeje avuga ko izi camera icyo zigamije atari ukwinjiza amafaranga, kuko iyo biza kuba ibyo zari kuba zitanatanga amahirwe ku bakoresha umuhanda igihe barengeje umuvuduko.
Ati “Icyakora izo camera zigenzura umuvuduko zitanga amahirwe y’umuvuduko w’inyongera ungana na 10% by’umuvuduko ntarengwa ugaragazwa n’icyapa, mu rwego rwo gufasha abatwara ibinyabiziga kugenzura neza umuvuduko bategetswe gukoresha. Ibi bivuze ko dufashe nk’urugero, niba umuvuduko ntarengwa wateganyijwe ugaragazwa n’icyapa ari Km 40/h, umuvuduko camera izahaniraho ari Km 44/h, ku cyapa cya Km 60/h cyangwa Km 80/h camera igeze kuri Km 66/h na Km 88/h gutyo gutyo.”
ACP Rutikanga yasabye abatwara ibinyabiziga kugira amahitamo meza yo gushyira imbere ubuzima, birinda icyateza impanuka cyose, bikaba umuco mwiza ubaranga aho kubikorera gutinya guhanwa.
Ivomo: IGIHE