John Williams Ntwali, umwe mu banyamakuru bazwi mu Rwanda,yapfuye kuwa kabiri w’iki cyumweru bimenyekana kuwa kane, nk’uko abagize umuryango we babitangaje. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere Rene yatangaje ko impanuka yahitanye uyu munyamakuru yabaye mu gicuku cyo ku wa Kabiri saa munani na mirongo itanu (02:50’).
Yavuze ko ubwo iyi mpanuka yaberaga mu Mudugudu wa Gashaha mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, ryakoze akazi karyo kuko ryaje gupima aho yabereye. SSP Irere Rene agaruka ku cyatumye bidahita bimenyekana, yagize ati “Nta byangombwa by’uwitabye Imana byabashije kuboneka, bakomeje gukurikirana kugeza igihe bamenye imyirondoro ye.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru ari na ho uri kugeza ubu,uzakurwa ujyanwa guherekezwa mu mihango izaba ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023. Umuvandimwe wa Ntwali,Emmanuel Masabo yabwiye BBC ko ku gicamunsi cyo kuwa kane yahamagawe na polisi ngo aze kureba umurambo bafite ariko “batazi neza uwo ari we”. Yagize ati: “Nagezeyo banjyana mu buruhukiro bw’abapfuye, nsanga niwe ndabyemeza ko ari we.”
Ntwali wari ufite imyaka 43, nk’uko umuvandimwe we abivuga, aheruka kuboneka yagiye gukora inkuru ku rubanza rw’umwalimu n’umushoramari mu itangazamakuru ufunze, Christopher Kayumba, kuwa gatanu w’icyumweru gishize. Ku mbuga nkoranyambaga, abanyamakuru n’abandi bazi Ntwali bagaragaje gutungurwa n’akababaro ko kumva inkuru y’urupfu rwe. Ikinyamakuru Chronicles Ntwali yari abereye umwanditsi mukuru cyatangaje urupfu rwe kivuga ko “atari mu kazi byeruye kuva ahagana kuwa mbere”.
Umuvandimwe we Masabo yabwiye BBC ko polisi yamubwiye ko kuwa kabiri Ntwali yari kuri moto ikagongwa n’imodoka maze agapfa. Ati: “Nta yandi makuru arambuye bampaye […] wenda bazayaduha ariko nta n’imbaraga zo kuyabaza nari mfite [ako kanya].”
Masaboo avuga ko Ntwali kuwa kabiri hari abantu yari yasuye kugeza nimugoroba, bityo ko “bishoboka ko ibyo byabaye nijoro”. Kenshi yakoraga inkuru ku bucamanza, akarengane, n’ibibazo bitandukanye mu mibereho rusange mu Rwanda. Inkuru yashyiraga kuri channel ye ya YouTube, Pax TV – IREME News. Ntwali John Williams asize umugore n’umwana umwe. source: Umuryango.
Nyambo yatangaje uko yafashe umukunzi we amuca inyuma ku inshuti ye magara.