Ikipe y’Igihugu ya Portugal yegukanye Igikombe cya ’UEFA Nations League’ nyuma yo gutsinda iya Espagne penaliti 5-3, nyuma yaho amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 mu minota 120.
Uyu mukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 8 Kamena 2025, kuri Stade Aliianz Arena mu Budage.
Uyu mukino watangiye wihuta amakipe yombi asatirana. Ku munota wa 20, Yamal yahinduye umupira imbere y’izamu, ab’inyuma ba Portugal bananirwa kuwukuraho usanga Martín Zubimendi afungura amazamu.
Ntibyatinze kuko nyuma y’iminota itanu gusa, Nuno Mendes yahise yishyura igitego ku munota wa 26, ku ishoti rikomeye yateye.
Mu minota 35, umukino wakomeje gushyuha no kuryoha. Ku munota 41, Pedri yavanye umupira mu kibuga hagati azamuka yihuta, awucomekera Mikel Oyarzabal atsinda igitego cya kabiri.
Igice cya mbere cyarangiye Espagne yatsinze Portugal ibitego 2-1.
Portugal yatangiranye igice cya kabiri imbaraga, ndetse ku munota wa 48 Bruno Fernandes yishyuye igitego cya kabiri ariko umusifuzi avuga ko Ruben Neves wamuhaye umupira yaraririye.
Iyi kipe yakomeje gusatira bikomeye cyane. Ku munota wa 60, Nuno Mendes yazamukanye umupira neza awuhindura imbere y’izamu, myugariro wa Espagne awukoraho usanga Cristiano Ronaldo wari wenyine yishyura igitego cya kabiri.
Mu minota 70, Espagne yagerageje gusatira ishaka igitego cya gatatu ariko abakinnyi bayo b’imbere ntibahuze neza.
Ku munota wa 82, Isco yateye ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga ashaka gutungura umunyezamu Diogo Costa ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi akomeje kunganya ibitego 2-2, hashyirwaho iminota 30 y’inyongera itagize icyo ihindura kuko yarangiye nta kipe yabashije gutsinda igitego cy’itsinzi.
Portugal yatangiye atsinda neza iya mbere, ndetse ku makipe yombi eshatu za mbere zirinjira.
Bruno Fernandez yatsinze Penaliti ya Kane ya Portugal mu gihe Rutahizamu Alvaro Moratta wa Espagne yakuwemo n’umunyezamu Diogo Costa.
Ruben Neves Dani yatsinze penaliti ya nyuma neza ya Portugal itsinda kuri penaliti Eshanu kuri eshatu za Espagne yegukana Igikombe cya ’UEFA Nations League’ ku nshuro ya Kabiri.
Ni igikombe cya Gatatu gikomeye iyi kipe yegukanye nyuma y’ibikombe cy’u Burayi cya 2016 n’ikindi cya UEFA Nations League mu 2019.
