Abita ku bageze mu zabukuru mu gihugu cya Keenya bagaragaye bari kubafata nabi cyane aho hari amashusho yagiye hanze agaragaza umwe bari kumukubita inkoni. Ibi byagaragaye mu mashusho yafahswe rwihishwa aba bantu bari kumena ibyo kurya ku meza ngo aba bageze mu zabukuru babiharire aho kubibaha ku masahani
Nk’uko BBC yabitangaje, mu mashusho yashyizwe hanze umwe muri aba bantu yumvikanye abwira mugenzi we ati “mukubite ku kibuno, mukubite.” Iki kigo cyita ku bageze mu zabukuru gifata aba bakecuru nabi cyashinzwe na Presbyterian Church of East Africa (PCEA) ahitwa Thogoto ku birometero 20 uvuye mu burengerazuba bwa Nairobi.
Aba bantu bagaragaye bakubita uyu mukecuru bamubazaga bati “wari wagiye gukora iki hariya? Twaguhamagaye wanga kugaruka, ubu tugiye kugukubita.” Uyu mukecuru yumvikanye ababwira ngo “mumbabarire’’
Nubwo I Nairobi ibigo byita ku bageze mu zaburukuru bimaze kwikuba gatatu, ariko abageze mu zabukuru bafatwa nabi muri Kenya. Ibigo byinshi byakira abantu ku buntu ndetse biterwa inkunga n’insengero ndetse n’abaterankunga batandukanye.
Mu myaka 30 iri imbere, abageze mu zabukuru muri Afurika bazaba barikubye kenshi kuko ngo bazava kuri miliyoni 70 bariho ubu, bakazagera kuri miliyoni 235 nk’uko BBC yabitangaje.